× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusizi Murekatete yageneye isengesho abakundana mu gisigo ’Nibagwire’ yateguje

Category: Love  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umusizi Murekatete yageneye isengesho abakundana mu gisigo 'Nibagwire' yateguje

Umusizi Murekatete Claudine umwe mu basizi bamaze kumira bunguri imitima y’abakunzi b’inganzo yongeye kugaruka mu isura nshya ateguza igisigo" Nibagwire" cyaje mu buryo bw’isengesho.

Urukundo ni urugendo rurerure rutarangwa n’ibimenyetso ku nzira, aho umutima utambuka utazi aho uzagera, utazi uwo uzasanga ku iherezo, ndetse rimwe na rimwe utazi n’icyo uzasiga inyuma.

Ni urugendo rutangirwa ku ijambo rito, ku kurebana kw’amaso, ku kumenyana buhoro buhoro, rukazagera aho umutima ubaza umutima undi uti: “Mbese ni wowe nari ntegereje?”

Ni muri urwo rugendo rwo kurambagizanya, aho umusore n’inkumi bahurira mu mayira y’urukundo bagashaka kumenyana, Murekatete yahereye akora igisigo gishya yise “NIBAGWIRE”—ijambo rimeze nk’isengesho, nk’umugisha, yifuriza abakunda kutazahera mu nzira bataragera ku mugabane wabo.

“NIBAGWIRE”si ijambo rihamagarira abakunda gusa; ni ijwi ry’umusizi ushyira ukuboko ku mutima w’abagenzi b’urukundo, akabasabira ko inzira batangiye itazabapfira hagati.

Kuko hari abatangira urukundo bafite indoto z’urugo, ariko inzira ikabereka ibitandukanye n’ibyo batekereje.

Hari abahura n’ibigeragezo, abatenguha n’abatandukana, abandi bakagenda bagera ku marembo y’urukundo nyarwo ariko ntibayinjiremo. Hari n’abagenda bagakomeza, kugeza ubwo urugendo rwabo ruhinduka isezerano, isezerano rigahinduka urugo.

Ni yo mpamvu umusizi avuga ati: NIBAGWIRE!

Aganira na Paradise, yagize ati: "Ntabwo ari ugusaba ko abakundana bagira byinshi gusa, ahubwo ni ukubasabira kugwira urukundo, kugwira ukwihangana, kugwira ubwizerane, kugwira ibyishimo, no kugera ku ndunduro y’urugendo batangiye.

Ariko mbere y’uko Murekatete aba umusizi ubwira abakundana, ni umwari wabanje gutura ku nkombe z’inganzo, akayireba nk’umurima utaraterwa, akawuhinga ataruhuka.

Yaje nk’umukobwa witangiye inganzo, ayihirimbanira, ayirwanira n’imbaraga z’umutima, ayikura mu rwobo rwa Bayanga, aho yari yarasigaye nk’ijwi ritumvikana, ayizamura ayishyira ku musozi w’amajwi, ayigeza i Buntu.

Ni ho Gisizi wa paradise ahagurukira ati:

> Murekatete, mwari w’amataye n’ibisage,
> umutima wawe ni inganzo, inganzo ikaba umutima wawe;
> wayikuye aho yari yaracumbikiwe n’umwijima,
> uyambutsa ibiziba by’abayanga,
> uyishyira i Buntu aho ijwi ritagira uruzitiro.

Murekatete si umwari w’ubwiza gusa; ni ubwiza bwihishe mu isoni. Imana yamuhaye amatama y’igitondo, amaso asa n’aho afite ibanga ry’ijuru, inseko itagira urusaku, n’ubwiza karemano umuntu yabona agashaka kubwita igitangaza.

Ariko dore inenge imwe Gisizi yamubonamo: yananiwe kwirata ubwiza Imana yamuhaye.

Ubwiza bwe abufata nk’ubusanzwe, nk’aho Imana itigeze imusigaho amavuta y’umwihariko n’igikundiro. Iyo undi abubonye akabuvuga, we abifata nko kurengera no kurenga imbago zashinzwe na ba sogokuruza.

Ntiwaririnba ubwiza udafite ubwiza,ntiwaririmba urukundo udafite urukundo, ujya gutera uburezi arabwibanza. N’ikimenyimenyi nimurebe murekatete.

Ni umwari w’isoni nyinshi ku buryo n’umusore wamukoraho ukuboko ngo amwiyegereze mu gituza yahita amwishikuzaho, akamureba afite rya jwi ry’umwari w’i Rwanda ati:

> “Ubanza nawe uri ruvumbitsi! Iwacu bazagukoshe!”

Nuko umusore akigendera nk’uwakomerekejwe n’umwambi utagira umuheto.

Jeune Kambwe yigeze kumwiherereza amagambo menshi y’umutima, ariko Murekatete, wa mwari w’inganzo, ntiyigeze areka isoni ze ngo zitsindwe n’imivugo ya Jeune kamwe..

Murekatete ati:

> “Hoshi genda, jyana iyo mitoma yawe hirya,
> ujye kuyibwira nyirarunaka uwo wakoye sine na simbo, nari nabanje kukwiyiranya n’umusore Imana yanyeretse mu nzozi kumbi urubatse?
> Habuze gato umutima wanjye ugafatwa,
> numvaga ngiye kukwegurira ibyange byose,
> na cya gice cyanjye kiri munsi y’igiteranyo cy’umugaramirizo,
> kimwe kirindishijwe abamarayika b’Abakerubi,
> none ngo urubatse?”ukuntu uberwa no gusokoza,agasinda wakuyemo Impeta,ushigaje gukuramo impotore?

Mbese uyu wumiriwe munsi y’igiti cy’urukundo nk’umukufi mu ijosi ninde?

Umwari aramureba, atuje nk’uwamaze kumenya aho umutima we uzatura, aramubwira ati:

> “Mugabo w’abandi, nasenze Imana iravuga, irasezeranya.
> Yambwiye ko ntegereza umusore mwiza kandi usize;
> uwo ni we nzatura iteka mu gituza cye gitagatifu,
> gitatse ubusitani butagatifu bwa karemano.”

Undi ahinduka igicucu cy’ijambo.
uwari ufite imivugo myinshi, ahinduka uwabuze n’ijambo rimwe dore ko atahawe n’umwanya wo gusobanura impamvu z’ibyiringiro bye.

Hehe no gusendwa na rugina baririmba na gikundiro cyiza.Murekatete yabonye igisubizo
Jeune kambwe Abira ibyuya. Aragenda. Ndetse agenda adasezeye.

Uko ni ko Murekatete ameze: umwari ushobora kwicara hagati y’ubwiza bwe ntamenye ko ari bwo ubwiza abandi barimo kuririmba; akicara hagati y’amagambo menshi ntamenye ko ari we uyaha agaciro.

Gusa ariko nawe siwe ,ibyo byose abikesha amakenga yo mu bwana,dore ko nta wutinya ishyamba ahubwo atinya ibara ry’inyamaswa bahuriyemo.

Ni nyir’inganzo, umwari w’umutima umeze nk’uw’umwana w’uruhinja—utaramenya amayeri yo gukunda nabi, utaramenya kubika inzika, utaramenya gutwara umutima w’undi ngo awukomeretse.

Ni we wa majwi yamenyekanye mu bisigo bikubiyemo “Iwacu bazagukoshe,” “Gikebura ba ruvumbitsi bavumbikira abahisi n’abagenzi,” “Arubatse,”n’ibindi byagiye bimwubakira izina mu rugabano rw’abasizi.

Kandi noneho, uwo mwari w’inganzo aragaruka afite irindi jambo rimeze nk’inzogera ivugira ku marembo y’urukundo:

NIBAGWIRE!

Ari nk’uvuga ati:
Abakundana nibagwire,
abari mu nzira y’urukundo ntibahere ku nzira,
abari mu kurambagizanya ntibazimire mu mayira,
abafite amasezerano ntibayatakaze,
abafite imitima ibiri ibone uko ihinduka umutima umwe.

Kandi nk’uko Murekatete yakuye inganzo mu rwobo rwa Bayanga akayigeza i Buntu, ni na ko yifuza ko abakundana bazava ku ntangiriro y’urukundo bakagera ku iherezo rwarwo.

Ubanza aba bo bizabahira!
Kuko urukundo nyarwo atari urwo gutangirana gusa.

Ni urwo kugera.

Ni urwo kutazimira hagati y’inzira.

Ni urwo kugera aho imitima ibiri itakiri abagenzi, ahubwo ikaba abagenzi bageze iwabo.

Ni yo mpamvu NIBAGWIRE ari isengesho.

Isengesho rya Murekatete.

Isengesho ry’umwari w’inganzo.

Isengesho risabira abakundana ko ibyo umutima watangiye, Imana yazabageza aho bita urugo.

NIBAGWIRE—kugira ngo urukundo rutangiranye ubusore n’ubukumi, rutazaherera mu mayira, ahubwo rugere ku kugwira nyako.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.