Nyirandabasanze Sanze Eleda, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabaye umuhanzi wa mbere wegukanye igihembo cya 100,000 Frw muri gahunda nshya ya Flolup, urubuga rugamije gufasha abahanzi kubona amafaranga binyuze ku muziki wabo.
Iki gihembo Eleda yagiheshwejwe n’indirimbo ye “Ikibatsi”, nyuma yo kugira umubare munini munini w’abayicuranga (plays) muri gahunda ya Flolup yiswe “Song of the Week”.
Aya makuru Paradise yayahawe na Frank Mario Sebudandi, umunyamakuru akaba n’umwe mu bayobozi ba Radio & TV O, ndetse akaba ari na Country Director wa Flolup mu Rwanda.
Frank Mario Sebudandi Country Director wa Flolup
Flolup: Igitekerezo cyaturutse ku kibazo abahanzi bahura na cyo
Frank Mario Sebudandi yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho Flolup cyavukiye muri Dream Record, nyuma yo kubona ibibazo bikomeye abahanzi bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Yatanze urugero rw’umuhanzi ushobora kuba adafite amafaranga yo kwishyura ubukode bw’aho aba, nyamara afite indirimbo ze bwite zicurangwa hirya no hino ahantu hahurira abantu benshi (public spaces), ariko umuziki we ntumwinjirize amafaranga ahagije.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni uko kugeza ubu abahanzi benshi b’Abanyarwanda bakoresha cyane imbuga mpuzamahanga nka YouTube, Spotify n’izindi kugira ngo bageze umuziki wabo ku bantu ndetse banawukuramo amafaranga.
Flolup yaje nk’igitekerezo cyo gushyiraho urubuga rw’Abanyarwanda rwibanda ku muziki, aho umuhanzi ashobora kugira konti, gushyiraho ibikorwa bye no kugira uburyo umuziki we wamubyarira inyungu.
Gahunda y’amezi atatu yatangijwe na Flolup
Mu rwego rwo gutangiza no kumenyekanisha uru rubuga, Flolup yashyizeho gahunda izamara amezi atatu.
Muri iyi gahunda, buri cyumweru indirimbo imwe igira umubare munini w’abayicuranga (plays) ihabwa igihembo. Indirimbo itsinda itoranywa na system ya Flolup, bityo umuhanzi akaba atagomba guhatanira amajwi cyangwa gutorwa n’abantu kugira ngo atsinde.
Muri iyi gahunda, plays 1,000 zihwanye na 100,000 Frw ku ndirimbo iba yatsinze muri icyo cyumweru.
Eleda yabaye uwa mbere
Mu cyumweru cya mbere cy’iyi gahunda, Sanze Eleda ni we wegukanye igihembo cya mbere, abikesha indirimbo ye “Ikibatsi”.
Ku itariki ya 28 Kanama 2026, Eleda yashyikirijwe sheki y’amafaranga 100,000 Frw, akaba ari na we muhanzi wa mbere wegukanye iki gihembo kuva gahunda ya Flolup Song of the Week yatangira.
Nawe byakubaho! Guseka neza Ni umugisha,kubona ikigusetsa ni inzozi za buri wese Ni uku byari byifashe nyuma y’uko Senze Eleda yegukanye iyi cheki ifatwa nk’imbonekarimwe muri iyi minsi.
Ubu amaso ahanzwe ku ndirimbo izakurikiraho, kuko Flolup ikomeje iyi gahunda yo guhemba indirimbo ikomeje kugira umubare munini w’abayicuranga buri cyumweru.
“Flolup si urubuga rwa Gospel gusa”
Abahanzi bakomeje gushishikarizwa gufungura konti kuri Flolup no gutangira gushyiraho ibikorwa byabo.
Flolup nirwo rubuga rwa mbere rwashinzwe n’umunyarwanda rucuruza umuziki.
Frank Mario Sebudandi yasobanuye ko Flolup itagenewe umuziki wa Gospel gusa, ahubwo ko yakira umuziki w’injyana zitandukanye. Umuziki wa Gospel uboneka ahantu hawo, mu gihe n’izindi njyana zifite aho zibera kuri uru rubuga.
Ibi bivuze ko umuhanzi waba akora Gospel, Afrobeat, Hip Hop, R&B, Pop cyangwa izindi njyana ashobora gukoresha urubuga, buri wese akurikije icyiciro n’injyana umuziki we urimo.
Abahanzi barasabwa gutangira kuyikoresha
Nubwo uru rubuga rukiri rushya, Sebudandi avuga ko imbogamizi zihari ari izisanzwe zihura n’umushinga mushya, kuko abantu benshi bakunda serivisi bamaze kumenyera kandi zuzuye.
Avuga ko uko igihe kizagenda gihita, abantu bazagenda barusobanukirwa, cyane cyane ko abamaze gufungura konti kuri Flolup bazajya basangiza abandi ubuhamya ku byiza babonye kuri uru rubuga.
Kuri ubu, ubutumwa Flolup iha abahanzi ni ugufungura konti no gutangira gukoresha urubuga, kuko rushobora kubaha andi mahirwe yo gutangira kubona inyungu ku muziki wabo.
Sanze Eleda ni muntu ki?
Sanze Eleda ni umwe mu baramyi bakomeje kugaragara mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yagiye amenyekana binyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umugoroba”, “Irumva”, “Ibisharira”, “Komera ku masezerano”, “Akagezi” na “Nijye ubivuze”, n’izindi.
Eleda yatangiye urugendo rwe mu muziki ku giti cye, aho yagiye ashyira hanze ibihangano bitandukanye bigamije kugeza ubutumwa bw’Imana ku babumva.
Yagiye kandi agaragaza ko yifuza ko impano ye y’umuziki yamufasha mu buryo bw’umwuka ndetse no mu buzima busanzwe, umuziki ukaba umwuga ushobora kumutunga.
Indirimbo “Ikibatsi”, ari nayo yamuhesheje igihembo cya mbere cya Flolup, ni imwe mu ndirimbo ze z’ishimwe, aho agaragaza ibyishimo n’ishimwe afitiye Imana ku bw’ibyo yamukoreye. Uyu muramyi asengera mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7(SDA)
Flolup ikomeje gushaka guha agaciro umuziki w’Abanyarwanda
Gahunda ya Song of the Week ni imwe mu ntambwe Flolup yatangiye mu rwego rwo gushishikariza abahanzi gukoresha uru rubuga ndetse no kubereka ko umuziki wabo ushobora kubabyarira amafaranga.
Eleda n’indirimbo ye “Ikibatsi” ni we watangije uru rugendo yegukana 100,000 Frw. Ubu hakurikiyeho ikibazo kimwe: ni iyihe ndirimbo izaba iya kabiri yegukana igihembo cya Flolup Song of the Week?