× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Eric Niyogisubizo yashyize hanze indirimbo nshya irata ibigwi Perezida Kagame

Category: Artists  »  4 days ago »  Sarah Umutoni

Umuramyi Eric Niyogisubizo yashyize hanze indirimbo nshya irata ibigwi Perezida Kagame

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Niyogisubizo, yashimiye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bwiza, abinyujije mu ndirimbo nshya yise "Kagame".

"Mubyeyi wacu, Kagame Paul, natwe urubyiruko turabashimira. Abana batoya n’urubyiruko n’abatubanjirije barabashimira". Ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya "Kagame" ya Eric Niyogisubizo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Eric Niyogisubizo yavuze ko yahisemo gukora iyi ndirimbo yise "Kagame" mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame akiriho, kuko abona ko gushimira umuntu akiriho bimwongerera ishema.

Yagize ati: “Ndashimira Perezida Kagame ku byiza yatugejejeho, by’umwihariko kuba turi mu mutekano uhagije. Nahisemo kumushimira akiriho, kuko umubyeyi iyo ashimwe akiriho bimuterera ishema. Ni yo mpamvu nahisemo kumutura iyi ndirimbo.”

Abajijwe icyo yasaba Umukuru w’Igihugu cyangwa icyifuzo yamugezaho aramutse ahuye na we, Eric umaze igihe gito mu muziki dore ko afite indirimbo ebyiri, yagaragaje ko kugenderera umuryango w’umukuru w’igihugu byamukora ku mutima.

Ati: “Ikintu namusaba ni ugusuhuza umuryango we, kuko ndawukunda. Ikindi namusaba ni uko yamfasha nkagera kure, nkakomeza guhanga izindi ndirimbo, ndetse akamfasha kuva mu buzima bubi ndimo.”

Ku butumwa agenera urubyiruko rugenzi rwe, Eric yarusabye kudatinya gukora, gushyira imbaraga mu byo bakora no gufatanya n’abayobozi mu kubaka u Rwanda rwiza n’ejo hazaza harwo.

Yagize ati: “Urubyiruko ndarusaba ko rwakwirinda gutinya, rugakora cyane kandi rugashyigikira abayobozi barwo. Tugashyira hamwe tukubaka u Rwanda n’ejo hazaza harwo, tugaharanira urukundo n’ubumwe kandi tugafatanya muri byose.”

Niyogisubizo Eric amaze gukora indirimbo ebyiri, buri imwe ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) n’amashusho (Video).

Indirimbo imwe ni iyo kuramya no guhimbaza Imana, naho inshya yashyize hanze ni iyo yatuye Umukuru w’Igihugu mu kumushimira ku byiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.

"Urubyiruko ndarusaba ko rwakwirinda gutinya, rugakora cyane kandi rugashyigikira abayobozi barwo" Eric Niyogisubizo

REBA INDIRIMBO NSHYA "KAGAME" YA ERIC NIYOGISUBIZO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.