Mucyo Sam natorwa nk’Umudepite Uhagarariye Urubyiruko, azasaba ko amateka ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atangira kwigishwa mu mashuri.
Nyuma yuko Umunyarwenya Mucyo Samson wamamaye nka Sam muri Zuby Comedy atanze kandidatire ye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), aho yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite Uhagarariye Uhubyiruko, yatangaje ko natorwa asazaba ko mu mashuri higishwa amateka ya Paul Kagame.
Uyu musore watanze impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku wa 23 Gicurasi 2024 agaragaza ko yifuza kuba Umukandida ku mwanya w’Umudepite Uhagarariye Urubyiruko, yavuze ko icyifuzo cye ari uko abanyeshuri bakwigishwa amateka n’ubutwari bwa Perezida Paul Kagame washyizweho nk’Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Nyakubahwa Paul Kagame afite amateka meza yo kwigishwa mu mashuri, ndetse ko bamwe bazamwigiraho na bo bakaba intwari.
Yagize ati: “Ni igitekerezo ntanze. Bazashyireho isomo, mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu cyumweru bage batangamo isaha imwe, twige amateka n’ubutwari bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.” Ibi ngo bibaye, iri somo ryakwitwa PK History.
Abona ko nubwo abandi bantu bigishwa mu mashuri nta mumaro bigirira ababyiga, urugero nk’umugabo witwa Ngunda. Avuga ko byaba byiza bigishije amateka ya Paul Kagame wabashije kuvana u Rwanda mu kaga ka Jenoside ndetse akaba akiyoboye Abanyarwanda mu bumwe.
Uyu musore wamenyekanye ku bwo kuba umunyarwenya nka Sam, avuga ko natorwa bitazamugora kuko urubyiruko ari abantu mwaganirira ahantu hose, kandi akazaba ari umuyobozi mu Gihugu gifite Imana.
Yagize ati: “U Rwanda rufite Imana rukagira na RPF. Iyo ugeze mu mahanga ni bwo ubona ko u Rwanda rufite amahoro. Twagiye mu gitaramo muri Kenya, tukabona umupolisi bamwibye terefoni, ukavuga uti Mana yange, u Rwanda ni rwiza.”
Uyu mugabo nubwo atari impuguke mu bya Politike nk’uko abivuga, agaya ibyo urubyiruko rwo muri Kenya rukora rwigaragambya, kuko rusenya ibikorwa remezo byubatswe n’iyo Leta rurwanya.
Avuga ko izo modoka zisora n’ayo mazu yubatswe iyo bitwitse bisubiza inyuma ubukungu, kandi ko n’imihanda isenywa yubatswe mu mafaranga, bityo ko we abaye Umudepite yatuma urubyiruko rwo mu Rwanda rutitwara nk’urwo muri Kenya.
“Ijwi ryawe waritanga utagize ibyo usenya. Nta bwo kurwana byatuma ibyo uvuga byumvikana.” Aya ni amagambo ya Sam. Naramuka atowe, azaharanira ko mu mashuri bigisha amateka ya Paul Kagame ufatwa nk’imana y’i Rwanda.
Mucyo Sam yatanze kandidatire ye ku wa 23 Nyakanga 2024