× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanuzi Gatabazi Mechack yateguye umugoroba w’ubuhanuzi, kwinjira ni 10,000 Frw

Category: Ministry  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Umuhanuzi Gatabazi Mechack yateguye umugoroba w'ubuhanuzi, kwinjira ni 10,000 Frw

Prophet Gatabazi Mechack umuhanuzi ukorerwamo na Nyagasani, yateguye amasengesho akomeye agamije gukangurira abantu kuva mu byaha no gusenga Imana igasubiza ibibazo benshi bafite muri iki gihe.

Ni igiterane kizaba kuri uyu wa Gatandatu ku wa 23 Ukuboza 2023 kuri Great Hotel Kiyovu. Ni igiterane gihenze cyane dore ko kwinjira ari ibihumbi icumi ku muntu umwe (10,000 Frw). Ubusanzwe tuzi ko ibitaramo by’abahanzi ari byo bisaba kwishyura.

Uyu muhanuzi avuga ko afite umuhamagaro w’ivugabutumwa yahawe akiri umusore afite imyaka 18, akaba azwiho impano yo guhanura, kuvuga ubutumwa, kwerekwa, kugabura ijambo ry’ Imana ndetse no guhindura abakiri mu mwijima n’abasubiye inyuma bakajya mu gakiza. Mbese yasutsweho amavuta na Nyagasani.

Iki giterane cya Gatabazi Meshack cyiswe "Amasengesho yo kugarurirwa ibyacu", kije nyuma y’ibindi nkacyo byagiye bibera ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije.

Yakomeje avuga ko aya masengesho yayategetswe n’Imana kugira ngo abantu bagarurirwe ibyabo banyazwe mu buryo butandukanye. Iki giterane byatangajwe ko kizatangira saa munani z’amanywa.

Ku bijyanye no kuba abazitabira bazishyura, yagize ati “Abanyarwanda barabizi kuko n’abakodesha za stade batanga amafaranga. Kuko ari amasengesho yo kugaruza ibyacu, twashyizeho ibihumbi 10 Frw kugira ngo n’umuntu udashoboye yisangemo n’utayafite yayaguza Imana ikazamufasha kuyishyura ariko ntahombe iki gikorwa.”

Umuhanuzi Gatabazi yavuze ko ayo mafaranga atari menshi, ku bantu bashaka guhindurirwa ubuzima. Yaboneyeho kunenga abumva ko kwishyura ibikorwa nk’ibyo ahatangirwa ijambo ry’Imana, atari byo kuko byose biterwa n’aho isi igana n’icyo bisaba ngo iryo jambo ry’Imana ritangwe mu mutuzo.

Kwinjira muri iki giterane byihagazeho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.