Umunyarwandakazi Dr. Natacha Uwitonze Gatete agiye gukora igiterane gikomeye ’Trumpet Conference and Crusade 2026’ kizabera muri Uganda muri Kisoro mu mpera z’iki Cyumweru.
Abakristo n’abatuye Kisoro muri Uganda bagiye kwakira Trumpet Conference & Crusade 2026, igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa n’iteraniro ry’abizera kizabera muri Kisoro District kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026.
Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa n’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo umuhanzi w’Umunyarwanda Theo Bosebabireba.
Iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “The Trumpet Will Sound – Are You Ready?”, bisobanuye ngo “Impanda Izavuga – Uriteguye?”, kikaba kigamije guhamagarira abantu kwihana, kugarukira Imana no kwitegura kugaruka kwa Kristo.
Trumpet Conference & Crusade 2026 yateguwe na Hephzibah Prophetic and Revival Center, umuryango w’ivugabutumwa washinzwe kandi uyoborwa n’Umukozi w’Imana w’Umunyarwanda Dr. Natacha Uwitonze Gatete.
Ni igiterane gihuza Afurika mu ivugabutumwa
Dr. Natacha Uwitonze Gatete, uyobora Hephzibah Global Impact na Hephzibah Prophetic and Revival Center, avuga ko iki giterane gifite intego irenze kuba igikorwa kizamara iminsi itatu.
Yagize ati: “Ni ubutumwa bushingiye ku guhamagarira abantu kwitegura, kwihana no kugarukira Imana. Trumpet [impanda] muri Bibiliya yakoreshwaga mu guhamagara abantu, kuburira, gutangaza no gutegura abantu.”
Akomeza avuga ko ari yo mpamvu ubutumwa bw’iki giterane ari ubwihutirwa, ariko bukaba bunajyanye n’ibyiringiro.
Ati: “Impanda izavuga. Ese uriteguye? Turifuza ko umuntu wese uzaza atazaza gusa kureba abahanzi cyangwa kumva preaching, ahubwo azibaze ati: ‘Umubano wanjye n’Imana uhagaze ute?’”.
Kuri Dr. Natacha, iki giterane ni amahirwe yo guhuriza hamwe abakozi b’Imana n’abizera bo mu bihugu bitandukanye, bagafatanya mu kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu.
Theo Bosebabireba ari mu bazataramira muri Kisoro
Mu rwego rwo gutuma ubutumwa bugera ku bantu benshi binyuze mu muziki wa Gospel, abategura Trumpet Conference & Crusade 2026 batumiye abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye.
Mu bazitabira harimo Theo Bosebabireba wo mu Rwanda, umwe mu bahanzi bamaze igihe bazwi cyane muri muzika ya Gospel y’u Rwanda, ndetse na Starde Kanze wo muri Uganda.
Ku ruhande rw’abavugabutumwa n’abakozi b’Imana, iki giterane kizahuza abantu bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Abazagaragara barimo Dr. Natacha Gatete, uzaba ari Host na Main Preacher; Apostle Godfrey Mwampanja wo muri Zambia; Rev. Prosper Simons wo muri Ghana; na Bishop Janet Uwicyeza wo muri Uganda.
Hazaba hari kandi abakozi b’Imana bo muri Kisoro n’ahandi bazafatanya n’aba bavugabutumwa muri iki gikorwa.
Dr. Natacha avuga ko intego atari ugushyira umuntu umwe mu mwanya w’icyubahiro kurusha abandi, ahubwo ari uguteza imbere ubumwe bw’abizera.
Ati: “Icyo nshima cyane ni uko iki giterane kitagamije kuzana umuntu umwe ngo abe ari we abantu bareba. Turashaka ko habaho Unity of the Body of Christ [Ubumwe bw’Itorero rya Kristo].”
Yongeraho ati: “Dufite abantu baturuka mu Rwanda, Uganda, Zambia, Ghana n’ahandi, ariko twese tuje dufite ubutumwa bumwe: Yesu Kristo arakiza.”
Ku bijyanye n’ibyo bategereje ko iki giterane kizageraho, Dr. Natacha avuga ko igikomeye kurusha ibindi ari ukubona abantu bahinduka binyuze mu butumwa bw’Ijambo ry’Imana.
Ati: “Mbere na mbere twiteze ‘Salvation of souls’. Twifuza kubona abantu bakira Yesu Kristo, abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, imiryango igakira, urubyiruko rugahinduka ndetse n’amatorero yo muri Kisoro akarushaho gukorana mu ivugabutumwa.”**
Avuga ko icyo gikorwa kitazarangirana n’umunsi wa nyuma w’iki giterane. “Conference ntabwo izarangira ku itariki 30 Kanama. Intego ni uko izasiga umurimo ukomeza muri Kisoro, binyuze muri Hephzibah Prophetic and Revival Center, discipleship no gukorana n’abakozi b’Imana n’amatorero yo muri ako karere.”
Abaturage ba Kisoro baratumiwe
Dr. Natacha yasabye abaturage ba Kisoro kubanza gusengera iki giterane, ariko anabasaba kukitabira ari benshi. Ati: “Musengere iki giterane, musengere abavugabutumwa, musengere abazaza, kandi cyane cyane musengere ko abantu bazahura na Kristo.”
Yakomeje ubutumire bwe agira ati: “Ndifuza gutumira abaturage bose ba Kisoro, tutitaye ku itorero umuntu asengeramo, ku bwoko bwe cyangwa aho aturuka. Iki ntabwo ari igiterane cy’itorero rimwe. Ni ubutumwa bwa Yesu Kristo.”**
Yasabye kandi amashumba n’amatorero yo muri Kisoro gufatanya n’abategura iki giterane, by’umwihariko mu kugeza ubutumwa ku rubyiruko, abagore, abagabo n’imiryango.
Ati: “Ndahamagarira umuntu wumva yaracitse intege, uwumva yaragiye kure y’Imana, uwumva ubuzima bwe bwarahagaze cyangwa uwifuza gutangira urugendo rushya n’Imana: Ngwino.”
Dr. Natacha avuga ko icyerekezo cy’iki gikorwa ari ukugira uruhare mu mpinduka zirambye muri Kisoro, aho kuba igikorwa kirangira abantu bataha.
Ati: “Kisoro ntabwo twahaje gusa gukora event y’iminsi itatu. Twaje kubiba imbuto y’umurimo twizera ko izakura, igahindura abantu, imiryango ndetse n’igihe kizaza cy’aka karere.”**
Trumpet Conference & Crusade 2026 izasiga ubutumwa bwibanda ku kwihana, kugarukira Imana, kwakira Yesu Kristo no kwitegura, ari na ho insanganyamatsiko yayo ishingiye: “The Trumpet Will Sound – Are You Ready?” — “Impanda Izavuga – Uriteguye?”.
Dr. Natacha Uwitonze Gatete yateguye igiterane gikomeye ’Trumpet Conference and Crusade 2026’ kizabera i Kisoro muri Uganda
Hashimwe yesu christo watubaye hafi ndetse byose bikagenda neza mubushake bwayo, bityo rero tunashimira Dr. Natacha wateguye ino crusade
Turashima imana yugurura