Umuramyikazi Alice Zahabu, usanzwe ari umuririmbyi wa korali, yatangiye urugendo nk’umuhanzi wigenga ku mugaragaro, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante”.
“Nasema Asante” ni indirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili kandi ikaba ari indirimbo y’ishimwe ry’Imana. Alice Zahabu avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaje ubwo yari yicaye mu cyumba cye asenga.
Mu gihe cy’amasengesho, yatangiye kuririmba amagambo atari yateguye, maze yibaza aho yari yarigeze kuyumva. Nyuma yo gushaka indirimbo zifite umutwe umeze nk’uwo yari arimo kuririmba ariko ntayibone, yumvise ko ayo magambo yari aye, maze ahita ayandika.
Ubutumwa bwayo bushingiye ku murongo wo mu 1 Batesalonike 5:18, usaba Abakristo guhora bashima Imana muri byose.
Alice Zahabu amaze imyaka myinshi aririmba muri korali, ariko avuga ko ari mu gihe cy’amasengesho ari bwo yamenye ko afite impano yo kwandika no guhimba indirimbo ndetse no kuramya.
Yagize ati: “Abantu dufite impano zihishe muri twe tutazi! Namenye impano yanjye ubwo nari mu gihe cy’amasengesho, Imana impishurira ko mfite impano yo kwandika no guhimba indirimbo no kuramya.” Ni yo mpamvu “Nasema Asante” yabaye intangiriro y’urugendo rwe nk’umuhanzikazi wigenga.
Noneho reka dufate “Nasema Asante”, tuyiririmbe umurongo ku wundi, turebe icyo buri jambo risobanura mu Kinyarwanda.
Nasema Asante — Alice Zahabu
“Nimekumbuka uwema wako Bwana”
→ Nibutse kugira neza kwawe, Mwami.
“Nasema Asantee”
→ Ndagushimira.
“Nimekumbuka upendo wako Yesu”
→ Nibutse urukundo rwawe, Yesu.
“Nasema Asanteee”
→ Ndagushimira.
“Nimekumbuka pale umenitoa”
→ Nibutse aho wankuye.
“Nasema asante”
→ Ndavuga nti: Warakoze.
“Nimekumbuka vita umenipigania”
→ Nibutse intambara wandwaniriye.
“Nasama asante”
→ Ndavuga nti: Warakoze.
“Nimekumbuka baraka zako kwangu”
→ Nibutse imigisha wampaye.
“Nasema asante”
→ Ndavuga nti: Warakoze.
“Nimeshindwa kukaa kimya”
→ Nananiwe gukomeza guceceka.
“Nakuletea shukrani”
→ Nkuzaniye amashimwe.
“Naomba uzipokee”
→ Ndagusaba ngo uyakire.
“Nasema asante”
→ Warakoze.
“Asante asante asante Bwana”
→ Warakoze, warakoze, warakoze Mwami.
“Nasema asante”
→ Ndagushimira.
“Asante asante muweza yote”
→ Warakoze, warakoze Mwami Ushoborabyose.
“Nasema asante”
→ Ndagushimira.
“Asante Baba wa wote”
→ Warakoze, Data wa twese.
“Nasema asante”
→Ndagushimira.
“Pokea sifa zote Baba”
→ Data, akira amashimwe yose.
“Haleluyaa — Amen”
→ Haleluya — Amen.
Uyu mubyeyi wubatse atuye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asengera muri City View Church i Avon. Izina “Zahabu” na ryo rifite amateka mu muryango we, kuko avuga ko sekuru yamwise atyo bitewe no kuba baramubonaga nk’umwana wihariye kandi w’agaciro.
Mu bahanzi avuga ko bagize uruhare mu rugendo rwe rwa gikirisitu harimo Ben na Chance, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo yabo “Urupfu Rubabaje”, avuga ko yamufashije kurushaho kwegera Imana.
“Nasema Asante” ni indirimbo Alice Zahabu yakoresheje nk’ubuhamya bwo kwibutsa umuntu gusubiza amaso inyuma akibuka ibyo Imana yamukoreye, aho kwibanda gusa ku bibazo cyangwa ibihe arimo.
Reba indirimbo “Nasema Asante” ya Alice Zahabu kuri YouTube