× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tom Close, Gaby Kamanzi, Annet Murava na Gafaranga bagiye gufatanya na Bryan Lead kwenyegeza igicaniro gitagatifu

Category: Ministry  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tom Close, Gaby Kamanzi, Annet Murava na Gafaranga bagiye gufatanya na Bryan Lead kwenyegeza igicaniro gitagatifu

Kuri ubu Ikibazo cy’imbeho y’impeshyi mu buryo bw’umwuka cyavugutiwe umuti na Bryan Lead afatanyije na Spirit of Worship Center. Amakuru meza ni igicaniro cyateguwe n’uyu muyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana, Bryan Lead. Ni igicaniro cyiswe "Make Room".

Bryan Lead, umusore utari igisambo, yanze gucana no kota umuriro wenyine, yifatanya na bamwe mu bantu Imana yahaye kuba ibyamamare mu Rwanda no mu mahanga.

Yifashishije inshuti ze n’abahanamuriro barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso (NCBT), Dr Muyumbo Thomas wamenyekanye nka Tom Close. Tom Close ni umuhanzi w’icyamamare muri Secular, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Mu bandi benyegezi batumiwe ni Gaby Irene Kamanzi umwe mu baririmbyi beza b’ibihe byose u Rwanda rufite akaba ari mu baririmbyi banyaze Satani ingabo nyinshi mu nyungu za Kristo. Umuririmbyi Annet Murava n’umugabo we Umunyarwenya akaba n’umushabitsi Bishop Gafaranga bararikiwe kota kuri kiriya gicaniro cy’ibishyitsi bitagatifu.

Abandi batumirwa muri iki gikorwa cyiswe Make Room ni Prophet Ernest Nyirindekwe ndetse na Pastor Niyomugabo Anicet.

Aganira na Paradise, Bryan Lead yavuze ko intego y’iki gicaniro igira iti: "Kuramya no guhimbaza Imana bihindura ubuzima b’Iwacu bwa buri munsi ndetse binakiza indwara". Yagarutse ku musaruro yiteze, ati: "Umusaruro ni ukukubona abantu bakingura ubuzima bwabo bakicaza Yesu Kristo mu buzima bwabo akababera umwami n’umukiza."

Twigumiye muri iki gitaramo. Mu kugitegura, hifashishijwe ijambo ry’Imana riboneka muri Ibyahishuwe 3:20 hagira hati: "Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryajye agakingura urugi nzinjira iwe dusangire."

Bryan Lead akaba Umuyobozi wa Spirit of Worship Center yateguye iki gikorwa, ni umusore w’imyaka 24. Yavukiye mu muryango ukijijwe. Nyuma yo kubura se umubyara ku myaka mikeya, yarezwe na Mama we amutoza indangagaciro za Gikristo.

Kuri ubu asengera muri Elayone Pentecost Blessing Church riyobirwa na Prophet Ernest Nyirindekwe afata nk’umubyeyi wo mu mwuka. Uyu muramyi ni umucuranzi ndetse akaba ari umuhanga mu gutunganya indirimbo (producer) ubikora bya kinyamwuga. Yasoje amasomo ya Kaminuza muri Global University iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu ishami rya Theology.

Iki gikorwa yise Make Room kizaba tariki 29/07/2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice za mu gitondo. Kizabera mu rusengero rwa Elayone Church ruherereye i Kibagabaga akaba ari naho n’uyu muramyi ateranira. Kwinjira ni ubuntu.

Bryan Lead yateguye igikorwa gikomeye yise "Make Room"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.