Korali Abategereje yateguye igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana kizaba ku wa 20 Nzeri 2026, kizabera ku Itorero ADEPR Rugerero.
Iki gitaramo kizatangira saa Munani z’amanywa, nk’uko bigaragara mu butumire bw’iyi korali, kirangire saa Moya.
Muri iki gitaramo, Korali Abategereje izifatanya na Korali Ababibyi, Korali Himbaza na Korali Nyundo, mu gihe Bethlehem Choir yo ku Gisenyi yo yatumiwe nk’umushyitsi ukomeye.
Bethlehem Choir ni imwe mu makorali amaze igihe kinini akora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo.
Mu gihe Bethlehem Choir itegerejwe muri iki gitaramo, iyi korali yari iherutse no gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yesu Gusa (Yesu ni we Muhuza)”, yasohotse ku wa 21 Kanama 2026.
Iyi ndirimbo yibanda ku butumwa buvuga ko Yesu Kristo ari we Muhuza w’umwizera n’Imana Data. Ubutumwa bwayo bushingiye ku magambo yo muri Yohana 14:6, aho Yesu avuga ko ari we nzira, ukuri n’ubugingo.
Bethlehem Choir kandi yagiye igarukwaho kubera amateka yayo maremare mu muziki wa Gospel. Mu ndirimbo zayo zakunzwe harimo “Birashoboka”, “Imbaraga mu Maraso ya Yesu”, “Dukundane”, “Tuzigumira muri Yesu”, “Hari Ibanga ku Bakijijwe”, “Yesu We!” na “Ku Zajya mu Ijuru”, ndetse n’izindi.
Umuyobozi wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yavuze ko icyifuzo cye ari uko iyi korali yakomeza kuba igikoresho cyo kwamamaza Kristo no kugaragaza ubwiza bwe.
Yagize ati: “Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu.” Yakomeje asobanura ko yifuza ko ubutumwa Kristo yahumekereye muri Bethlehem bwagera ku bantu benshi.
Igitaramo cya Korali Abategereje kizaba ku wa 20 Nzeri 2026, guhera saa Munani z’amanywa, kuri ADEPR Rugerero, kizaha abakunzi b’indirimbo ziramya Imana guhemburwa n’indirimbo za Bethlehem Choir izaba ari umushyitsi mukuru, mu gihe Abategereje, Ababibyi, Himbaza na Nyundo na zo zizifatanya muri iki gitaramo na zo zizarushaho gushimangira ubutumwa bwiza isi yacu ikeneye kumva.
Bethlehem Choir yatumiwe na Korali Abategereje mu gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana
Indirimbo Yesu Gusa iherutse gushyirwa hanze na Korali Bethlehem
Bethlehem ni Choir nziza cyaneee♥️♥️♥️
Bethlehem ni Choir nziza cyaneee♥️♥️♥️