Richard Nick Ngendahayo agiye kongera guhuriza abakunzi be muri BK Arena, aho azatarama akanamurika album nshya.
Umuramyi w’Umunyarwanda Richard Nick Ngendahayo agiye kongera gutaramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cya “NIWE Healing Concert – Edition 2”, kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, aho azanamurika album nshya yise “Mutima Vol.3”.
Ni igitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo uyu muramyi wari umaze imyaka isaga 17 adataramira mu Rwanda yahurizaga imbaga y’abakunzi be muri BK Arena.
Icyo gitaramo cyaranzwe n’ibyishimo, kuramya no guhimbaza Imana, ndetse cyitabirwa n’abandi bahanzi barimo Israel Mbonyi, Gabby Kamanzi na Alexis Dusabe.
Nyuma y’uko igitaramo cya mbere cyakiriwe neza, Richard Nick yatangaje ko azongera gutaramira i Kigali mu 2026. Ku wa 28 Ugushyingo 2026 ni bwo azongera guhura n’abakunzi be, muri gahunda ateganya ko izakomeza kuba ngarukamwaka.
Iki gitaramo kandi kizaba umwanya wo kumurika album ye nshya “Mutima Vol.3”, izaba igizwe n’indirimbo 11. Amakuru yatangajwe na Izuba Radio TV avuga ko indirimbo “Bizaba” ari yo izabanza gusohoka muri iyi album, mbere y’igitaramo.
Richard Nick Ngendahayo azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Mbwira Ibyo Ushaka”, “Niwe”, “Ibuka”, “Wemere Ngushime”, “Ntwari Batinya”, “Gusimba Umwonga”, “Ijwi Rinyongorera”, “Yambaye Icyubahiro” na “Sinzakwitesha”.
Zimwe muri zo zimaze imyaka myinshi zikundwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse ziri mu ndirimbo zamufashije kugira izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Ku rubuga rwe rwa YouTube, Richard Nick Ngendahayo afite abamukurikira ibihumbi 106, mu gihe indirimbo “Mbwira Ibyo Ushaka” imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3.8, “Niwe” miliyoni 3.3, naho “Ibuka” miliyoni 2.5, nk’uko bigaragara mu mibare ihamya ko atari umuhanzi ukizamuka.
Amatike y’iki gitaramo yamaze kujya hanze. Nk’uko bigaragara ku itangazo ryacyo, igiciro ni 40,000 Frw muri Platinum Floor, 30,000 Frw muri Premium Floor, 25,000 Frw muri CIP, 20,000 Frw muri Lower Bowl, 15,000 Frw muri End Zone na 5,000 Frw muri Upper Seating. Abifuza kuyagura bashobora kunyura ku rubuga rwa Ticqet.rw.
Iki gitaramo gitegerejweho kongera guhuza Richard Nick n’abakunzi be, nyuma y’uko igitaramo cya mbere kibaye intangiriro yo kongera kubataramira mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro, azaba anabagezaho album nshya “Mutima Vol.3”, mu gitaramo yateguye nk’umwanya wo kuramya, guhimbaza Imana no gusabana n’abakunzi b’umuziki we.
Richard Nick Ngendahayo ugiye kongera guhuriza abakunzi be muri BK Arena yamaze gusohora amatike