× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

René na Tracy bateguje indirimbo nshya “Nirata Yesu” ishingiye ku ihishurwa bagiriwe

Category: Artists  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

René na Tracy bateguje indirimbo nshya “Nirata Yesu” ishingiye ku ihishurwa bagiriwe

Abaramyi René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro, bari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya bise “Nirata Yesu”, igaruka ku butumwa bw’uko umukristo adakwiriye kugira uwo yirata cyangwa icyo yishingikirizaho mu mwanya wa Yesu Kristo

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, René yavuze ko iyi ndirimbo yabahishuriwe mu buryo bwihariye ubwo bari bari mu materaniro yo kuri internet, ku wa 17 Gicurasi 2026. Yavuze ko amagambo n’injyana byayo byaje muri uwo mwanya, bakakira ubutumwa bw’indirimbo uko bubagezeho.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo twayihawe uyu mwaka, ku itariki 17 z’ukwa Gatanu, turi mu materaniro online, ayo magambo n’injyana biza bityo.”

René yasobanuye ko “Nirata Yesu” ishingiye ku cyanditswe cyo mu 1 Abakorinto 1:30-31, kigaragaza ko Imana ari yo ituma abantu baba muri Kristo Yesu, cyane cyane ahavuga ngo: “Uwirata yirate Uwiteka.”

Yavuze ko intego y’iyi ndirimbo ari uguhamya ko nta muntu ukwiriye kugira ikindi cyangwa undi yirata, kuko Yesu Kristo ari we wenyine ukwiriye ishimwe n’icyubahiro.

René Patrick Iradukunda na Tracy Agasaro ni umugabo n’umugore bakorera hamwe umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Batangiye umushinga wabo w’umuziki nk’itsinda muri Nzeri 2023, batangirana indirimbo “Jehovah”, nyuma bakurikizaho “Niryubahwe”, “Imirimo Yawe (Irivugira)”….

René ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, mu gihe Tracy we anafite ubunararibonye mu itangazamakuru, aho yigeze gukorera KC2 ya RBA. Bakomeje kwagura ibikorwa byabo bya muzika binyuze mu ndirimbo, ibitaramo no gukorana n’abandi bahanzi.

“Nirata Yesu” ni undi mushinga aba baririmbyi bateguje abakunzi ba Gospel, nyuma gato yo gukora igitaramo cyabo bwite In Christ Now Worship Experience, cyabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, kuri Camp Kigali (Kigali Conference and Exhibition Village).

Reba indirimbo René and Tracy bahereyeho bakorana-Jehovah, kuri YouTube )

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.