× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rabagirana Choir yatumiye Alicia na Germaine mu gitaramo cyayo mu gutera umwete urubyiruko

Category: Artists  »  3 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rabagirana Choir yatumiye Alicia na Germaine mu gitaramo cyayo mu gutera umwete urubyiruko

Rabagirana Choir yateguye igitaramo cyo gufasha urubyiruko kugira icyizere binyuze muri ‘Rabagirana Festival Season 2’ yatumiyemo abahanzikazi Alicia na Germaine.

Rabagirana Choir yateguye igitaramo cyiswe ‘Rabagirana Festival Season 2’, kizabera muri ADEPR Gatsata ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, aho yatumiye abaririmbyi Alicia na Germaine, ndetse na Will Minister.

Perezida wa Rabagirana Choir yabwiye Paradise ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ugusubiza imbaraga mu Bakristo binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, ariko kikaba n’umwanya wo gutera inkunga urubyiruko kugira icyizere no kwizera ubushobozi bwarwo.

Yagize ati: “Impamvu nyamukuru ni uguhembura Abakristo. Impamvu twatumiye aba bana ni ukugira ngo dutere umwete urubyiruko, rwiyumvemo icyizere, tubifashijwemo n’aba bana bataramara igihe mu muziki ariko bamaze gukorera Imana mu buryo bwagutse.”

Iki gitaramo ni igice cya kabiri cya Rabagirana Festival, cyateguwe na ABA Music ku bufatanye na Rabagirana Choir. Alicia na Germaine bazaririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe zirimo Ibanga, Uriyo, Ibendera, Rugaba...... kandi batangaje ibi mu gihe bari hafi gusohora indi ndirimbo nshya bise

Abateguye iki gitaramo barahamagarira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuzitabira, bakazifatanya mu bihe by’umunezero, gusenga no guhimbaza Imana muri ADEPR Gatsata.

Alicia na Germaine bategerejwe muri ADEPR Gatsata muri ’Rabagirana Festival Season 2’

Alicia na Germaine bagiye gutaramira abo muri Gatsata mu gihe bateguje indirimbo nshya bise Intare

Indirimbo yabo iheruka Ibanga iri mu ziri kubatera imbaraga, kuko imaze kurenza miriyoni ya views mu gihe gito. Yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.