× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Producer Yee Fanta yashyize hanze indirimbo ya Gospel yise "Arakiza" - VIDEO

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Producer Yee Fanta yashyize hanze indirimbo ya Gospel yise "Arakiza" - VIDEO

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya majwi (Producer) b’abahanga u Rwanda rwigeze, uzwi ku izina rya Yee Fanta, yashyize hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise Arakiza.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, Yee Fanta akaba aririmba ko Imana ikiza, itarambirwa, kandi ko yaba amazi menshi asuma atagira icyo atwara umuntu utuye mu mababa y’Imana. Avuga ko n’abandi batazi Imana bazayimenya nk’uko na we yayimenye.

Amazina ye asanzwe yitwa Bugingo Samuel, ariko bamwe bamaze kumumenya nka Fanta Prod (Yee Fanta), n’umwe mu batunganya indirimbo bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda.

Producer Yee Fanta yavutse mu 2003, avukira mu Mugi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro. Amashuri abanza yayigiye i Rwamagana ku kigo cya G.S Mwurile mu gihe yasoreje amashuri muri G.S Apace i Nyarugenge mu Mugi wa Kigali.

Uretse iyi ndirimbo yise Arakiza, asanzwe akora n’izindi ndirimbo zisanzwe, ariko akibanda cyane ku bigezweho biri kuvugwa mu itangazamakuru no mu myidagaduro nyarwanda.

Uyu muhanzi ubifatanya no gutunganya amajwi yamaze igihe kitari gito akora indirimbo akaziha abandi, kuko nubwo yari azi kuririmba atumvaga yazishyira hanze ziri mu ijwi rye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akinjira mu mwuga wo gutunganya amajwi ahagana mu mwaka wa 2023, Yee Fanta yavugaga ko afite inzozi zo kuzashyira hanze zimwe mu ndirimbo ze bwite.

Yatangiye umuziki nk’umuhanzi mu mwaka wa 2023, ahagana muri Nzeri, akaba yarashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo n’iyi nshya yise Arakiza, kandi si yo yonyine yo kuramya no guhimbaza Imana ashyize hanze, kuko yari afite indi yitwa Urera yasohotse mu Kwakira 2023 n’iyitwa Warasenze Ubura Iki? na yo yasohotse muri ibyo bihe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.