× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri yahaye ingaragu n’abapfakazi igihe ntarengwa cyo kuba bakoze ubukwe

Category: Love  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Pasiteri yahaye ingaragu n'abapfakazi igihe ntarengwa cyo kuba bakoze ubukwe

James Maina Ng’ang’a wamenyekanye nka Pasiteri Ng’ang’a wo muri Kenya yabwiye abatarashaka amagambo yateje benshi kwivovota.

Ubwo yari mu rusengero, mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2023, rukaba ari n’urwo yashinze rwa Neno Evangelism Centre, Pastor James Maina Ng’ang’a yabwiye abari bahateraniye amagambo yaremye imyigaragambyo mu bitekerezo byabo, cyane cyane abasore n’inkumi bakiri ingaragu (singles) ndetse n’abapfushije abo bashyingiranywe (abapfakazi).

Mu magambo avanze y’Igiswayire n’ay’Icyongereza yagize ati:“Niba utarashaka, nguhaye igihe ntarengwa bidasubirwaho cy’amezi atandatu uhereye ubu. Ubundi se, kuki wahora utera hejuru ngo watwawe umukunzi n’undi muntu ?

Ntimumbwire izindi mpamvu. Mbwira indwara urwaye cyangwa impanuka wahuye na yo. Mbwira aho ufite intege nke kuko abagore benshi bashatse bafite ibibazo. Mureke amanjwe.”

Ku ruhande rw’abapfushije ababo yarababwiye ati:“Mugomba kurekeraho kwishyira mu bibazo byo kuba mwenyine. Niba uwo mwashakanye apfuye, shaka undi kuko buri muntu agira undi wamuremewe.”

Uyu mugabo na we yapfushije umugore we bari bamaze kubyarana abana bane, bidatinze mu mwaka wa 2012 ahita ashaka undi witwa Loise Murugi. Ubukwe bwabo bwacishijwe kuri tereviziyo.

Abakristo bakibona ko umugore ashatse ari muto cyane byabateye kuvuga menshi. Pasiteri Ng’ang’a yahise abasubiza yihuse ati :“Niba ari muto ni uwanjye. Sinashyingiranwa n’abakecuru nk’aba bicaye aha.” Yavuze ko yashatse umukobwa muto uzabasha kumushimisha ageze mu za bukuru.

Igihe yatangaga igihe ntarengwa cyo kuba ingaragu n’abapfakazi bakoze ubukwe, yabishimangiye akoresheje ijambo na ryo ubwaryo risekeje.

Aho gukoresha ultimatum, ni ukuvuga umuburo utanga igihe ntarengwa cyo kuba wakoze ibyo usabwa cyarenga ukaba wahabwa ibihano, we yakoresheje ijambo multimatum kugira ngo bumve ko ibyo yavuze bidasubirwaho.

Abantu bakimara kubyumva, baratangaye cyane batangira kuvuga uko babyumva. Akavidewo katageze no ku minota ibiri kafashwe abivuga, kahise gakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka x yahoze yitwa twiter no kuri YouTube.

Ahatangirwa ibitekerezo, munsi yako abantu bari bari kubazanya bati:“Abo turabana nabo bari he? Ni nde witeguye kungira umugore?..”

Ushaka kureba ukuntu byatunguye abantu benshi, wajya kureba akavidewo kashyizwe kuri YouTube channel yitwa KunguriComedy.

Uyu munyarwenya akora ibimenyerewe nka challenge aho aba abaza ibibazo Pasiteri Ng’ang’a akisubiza akoresheje ako kavidewo yafashwe atanga igihe ntarengwa.

Aramubaza ati:“ Umpaye igihe kingana iki?” Ng’ang’a mu ijambo rye agasubiza ati: “Six months.”(amezi atandatu).

Pasiteri Ng’ang’a yashinze uru rusengero rwe rwa Neno Evangelism Centre mu mwaka wa 1992 ku iherezo ry’igifungo cye. Yari yarakatiwe imyaka 20 nyuma yo gufatanwa imbunda ari kumwe na bagenzi be. Muri gereza ni ho yamenyeye Imana yiyemeza gushinga urusengero. Ruherereye ahitwa Haile Selassive Avenue.

Kuri ubu afite imyaka 76 kuko nk’uko ikinyamakuru Hard Rock Media kibitangaza, yavutse mu mwaka wa 1947, avukira i Nairobi muri Kenya.
Urusengero rwe ruri mu bimwinjiriza amafaranga menshi kuko 64 ku ijana by’ayo yinjiza ni ho ayakura.

Mu mwaka wa 2022 yinjije amashilingi ya Kenya arenga miliyoni 55 ayakuye mu mitungo ye irimo urusengero, imodoka, amazu n’ibindi.

Mu magambo amaze kumugira ikimenyabose mu idini rye ni aya agira ati :“Ikoreshe inama wibaze uti‘Nkeneye Iki?’ Ibintu byose ni iby’Imana ariko umugore ni uwawe.”

Ukeneye kumenya byinshi kuri uyu mugabo wasura ikinyamakuru Hard Rock Media, washaka kumenya byinshi ku gihe ntarengwa yatanze ukajya kurebera ku kinyamakuru kitwa Tuko gikorera muri Kenya.

Ushobora no gushakira kuri YouTube, ukandikamo ngo “Pastor Ng’ang’a gave ultimatum to unmarried men and women.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.