Umuhanuzi Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, agiye kuyobora igiterane cya nijoro cyiswe “Ijoro ry’Ubuhinduzi – Guhindura Ibintu”, kizabera i Montréal muri Canada, ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Iki giterane cyateguwe na Elayono Canada, kikaba giteganyijwe gutangira saa Yine z’ijoro (10:00 PM) zo ku wa 6 Ugushyingo, kigasoza saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo (6:00 AM) zo ku wa 7 Ugushyingo 2026.
Nk’uko bigaragara ku itangazo ryacyo, iki giterane kizabera kuri 227 Galt Street, Verdun, Québec, H4G 2P3, kikazayoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe. Ubutumwa bw’iki giterane bushingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Guhindura Ibintu, Umwaka wo gusa na Yesu”.
Prophet Ernest agiye kujya muri Canada nyuma yo gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ivugabutumwa “Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5”, cyatangiriye muri Leta ya Maine ku wa 23 Ukwakira 2026, kigasozwa ku wa 25 Ukwakira 2026.
Iki giterane cyateguwe na Elayono USA, kibera muri DoubleTree by Hilton Hotel i Portland, kikaba cyarahuje Abakristo mu masengesho, kuramya no guhimbaza Imana, inyigisho zo muri Bibiliya no gusengera ibibazo bitandukanye.
Mu minsi ibiri y’ingenzi y’iki gikorwa, Prophet Ernest yibanze ku gusobanura icyo kwinjira mu gihe cy’umuntu bisobanuye, hanyuma ku munsi wo gusoza agaruka ku nshingano z’abashumba, ubuzima bw’umukristo, ubumwe bw’Abanyarwanda no gusengera ibihugu.
Abifuza andi makuru cyangwa kwiyandikisha bashobora guhamagara kuri +1 (438) 221-1914. Umuntu wese ushaka gukurikira ibikorwa by’uyu muhanuzi ashobora no kumusanga kuri YouTube ku muyoboro witwa Prophet Ernest Nyirindekwe.
Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe agiye gukorera igitaramo muri Canada