Igiterane cya Breakout Your Limits 2026 cyateguwe na Revival Palace Community Church mu Bugesera na A Light to the Nations Africa Ministries, cyasize urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abanyamahanga rwize kugira ubumwe, kwigirira icyizere no kwihangira umurimo mu kwiteza imbere.
Igiterane mpuzamahanga cya Breakout Your Limits 2026, cyateguwe na Revival Palace Community Church ikorera mu Karere ka Bugesera ku bufatanye na A Light to the Nations Africa Ministries, cyasojwe ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026.
Ni nyuma y’icyumweru iki giterane cyari kimaze kiba aho cyahuje urubyiruko, abashumba n’abakozi b’Imana baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.
Iki giterane cyatangiye ku wa 10 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “Breakout Your Limits – Breaking the Chains of Poverty Through Faith, Leadership and Entrepreneurship”.
Cyizitabiriwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-40 rwo mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi na Ghana.
Cyari kigamije gufasha urubyiruko kurenga imipaka irubuza gutera imbere, cyane cyane ubukene n’ubushomeri, binyuze mu kwizera Imana, ubuyobozi no kwihangira imirimo.
Ku munsi wo gusoza, Paradise yagiranye ibiganiro n’abari bitabiriye iki gikorwa, abayobozi b’itorero n’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga, basobanura ibyo bakuyemo, uburyo iki giterane cyagenze, ibikorwa byakozwe n’uko abanyamahanga baje mu Rwanda basanze Igihugu gitandukanye n’ishusho bari bafite mbere yo kuza.
Niyonzima Vital, Umukristo muri Revival Palace Community Church akaba n’umutoza wa Revival Choir, wari n’umukorerabushake muri iki giterane, yavuze ko Breakout Your Limits yatangiye ku wa Kabiri ikarangira ku Cyumweru yari igizwe n’ibikorwa byihariye by’urubyiruko ndetse n’igiterane rusange.
Yasobanuye ko mu gitondo habaga amahugurwa y’urubyiruko, aho ibikorwa byatangiraga Saa Mbili za mu gitondo, mu gihe nyuma ya Saa Sita ari bwo abantu bose bahuriraga mu giterane rusange cyatangiraga Saa Kumi n’Imwe.
Vital yavuze ko mu ntangiriro z’igikorwa hatanzwe link abantu bakoresheje biyandikisha kugira ngo bazitabire amahugurwa y’urubyiruko. Abiyandikishaga ni bo bategurirwaga amafunguro mu gihe cy’icyumweru.
Yasobanuye ko Breakout Your Limits yari igamije kwigisha cyane cyane urubyiruko, ku buryo mu gitondo habaga amahugurwa kuva Saa Tatu, nyuma ya Saa Sita abantu bose bakaza mu giterane.
Ku bijyanye n’amafunguro, yagize ati: “Umuntu wari wiyandikishije kuri link yabaga azi ko azamara icyumweru mu mahugurwa nta kindi akora kandi nta mafaranga ahembwa. Mu gitondo habaga hateguwe chapati, amandazi, icyayi cyangwa igikoma.
Saa Sita bakongera bagahabwa amafunguro ariho inyama na Fanta, Saa Saba tugasubira mu mahugurwa kugeza Saa Kumi, tukaruhuka, hanyuma Saa Kumi n’Imwe igiterane rusange kigatangira.”
Nyuma y’igiterane cyarangiraga Saa Moya z’umugoroba, abari bariyandikishije ndetse n’abandi bake bifuzaga kurya bahitaga bajya gufata amafunguro ya nijoro. Buri funguro ryabaga ririmo inyama ndetse hakongerwaho agafanta ko kunywa.
Vital yavuze ko nta muntu wahawe amafaranga muri iki gikorwa. Abiyandikishaga bari bazi neza ko bazamara icyumweru mu mahugurwa nta gihembo cy’amafaranga bazahabwa.
Yagize ati: “Abenshi bari mu biruhuko by’amashuri ari byo byafashije cyane mu kubona urubyiruko rwinshi, nubwo hari bamwe basibaga kandi ntibamenyeshe abateguraga amafunguro. Ibi byatumaga rimwe na rimwe amafunguro ategurwa menshi kurusha abari bahari, kubera ko abateguraga babaga bashingiye ku mubare w’abiyandikishije.”
Muri ayo mahugurwa hari harimo abanyamahanga bagera ku 130, ariko hari n’abandi bazaga umunsi umwe ntibagaruke ku wundi mu Banyarwanda babaga baje.
Ku munsi wa nyuma, urubyiruko rwarengaga ijana, ndetse Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, na we yaje kwigisha urubyiruko, yibanda ku mahirwe rufite n’uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda na Afrika.
Vital kandi yasobanuye ko iki gikorwa kitari icy’abantu bo muri Revival Palace gusa. Breakout Your Limits yari igamije urubyiruko muri rusange, ku buryo abitabiriye baturutse mu matorero atandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Mu Rwanda hari hari urubyiruko rwaturutse muri New Life Bible Church, Zion Temple, Kiliziya Gatolika ndetse no mu yandi madini n’amatorero. Abanyamahanga bitabiriye na bo baturutse mu matorero atandukanye.
Yavuze ko Pastor Dr. Ian Tumusiime yari afitanye umubano n’abapasiteri bo mu madini atandukanye, akaba yarabasabye kohereza abantu kuza mu Rwanda kwitabira amahugurwa. Intego yari ukubaka ubumwe no kugeza ubutumwa bwiza muri Afurika y’Iburasirazuba hose, hatitawe ku itorero umuntu asengeramo.
Muri icyo cyumweru kandi habaye igikorwa cyo gufasha umukecuru utishoboye, aho Itorero ryamwubakiye inzu.
Vital yagize ati: “Igitekerezo cyatangiye mu kwezi kwa Kamena, ubwo Itorero ryasabaga Akarere ka Bugesera kubereka umuntu utishoboye wari ukeneye ubufasha."
"Akarere kahuje Itorero na Gitifu w’Akagari ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata, ari na we wahaye Itorero umuntu wo gufasha, atitaye ku idini cyangwa aho asengera.”
Uyu mukecuru yari afite ubutaka bwe, ariko inzu yabagamo yari imeze nabi ku buryo yashoboraga kuryama amaguru akagera hanze. Nubwo nyakatsi yaciwe mu Rwanda, yari akiri mu buzima bukomeye. Yari akeneye ubufasha cyane.
Itorero rya Revival Palace Bugesera ryatangiye kumwubakira inzu, rihereye ku rufatiro, yubakwa buhoro buhoro kugeza yuzuye mu cyumweru cy’igiterane. Ku wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo kuyitaha.
Uyu mukecuru kandi yahawe ibyo kurya byo kumumaza ukwezi, ndetse umuyobozi w’umudugudu asabwa kumuba hafi no gukomeza gukurikirana imibereho ye.
Vital yavuze ko iki gikorwa cyari gifite n’indi ntego yo kwereka abanyamahanga ishusho y’u Rwanda itandukanye n’iyo bari basanzwe bumva.
Yavuze ko bamwe mu rubyiruko rw’abanyamahanga bari bazi u Rwanda nk’igihugu kidatekanye kubera amateka mabi cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo hari abageraga mu Rwanda bafite ishusho y’uko abanyarwanda ari abantu b’abagome.
Ni yo mpamvu aba bashyitsi bajyanywe gusura ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, harimo Stade Amahoro, BK Arena na Kigali Convention Centre, aho bafashe amafoto, hanyuma bakajya no ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Bavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bajya muri Downtown muri Kigali, imodoka ziraparikwa, abashyitsi baratembera ndetse buri wese ahaha ibyo ashoboye, mbere yo gusubira mu Bugesera.
Aba bashyitsi barishimye cyane kuko baryohewe n’u Rwanda kuko basanze ari igihugu kirimo amahoro menshi, isuku, ndetse gikataje mu iterambere nyuma y’ibihe bisharira cyanyuzemo.
Vital yavuze kandi ko amatike y’ingendo y’abanyamahanga atatanzwe n’Itorero. Abitabiriye bavuze ko baje ku bushake bwabo, biyishyuriye ingendo, kuko icyo bari baje gushaka ari amahugurwa n’ubumenyi.
Yasobanuye ko imwe mu nyigisho z’ingenzi zatanzwe ari ugufasha urubyiruko kwigirira icyizere, aho kugira ngo rutegereze akazi ko mu mahanga gusa, ahubwo rukiga gutekereza ku byo rushobora gukora ubwaryo.
Ibi ni na byo byari mu bisobanuro bya “Breakout Your Limits”, ari ugukuraho imipaka umuntu yashyize ku buzima bwe, agakora ibyo yatinyaga kandi akizera ko ashobora gutera imbere.
Vital yavuze ko igikorwa cyari gifite intego yo gukundisha urubyiruko Afurika, kugira ngo rutabona ko igisubizo cy’ibibazo by’ubuzima ari ukujya gushakira amahirwe mu mahanga gusa.
Abanyarwanda bashimishijwe n’iki giterane cyane
Uwase Beyonce, umuririmbyi muri Revival Choir akaba n’umukorerabushake muri iki gikorwa, yavuze ko kimwe mu bintu atazibagirwa ari inyigisho yahakuye ku kwiteza imbere.
Yagize ati: “Nize uburyo umuntu ashobora gufata amafaranga make akayashora mu gikorwa gito cy’ubucuruzi, kigakura kikabyara amafaranga menshi.
Sinzibagirwa ibihe nagiranye n’abanyamahanga, gutemberana na bo, gukina imikino no kubana n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Ibyo byanyigishije gukomeza kubana neza n’abandi mu gihe kizaza.”
Serge Muzungu, umunyamuziki muri Revival Palace, yavuze ko yishimiye kuba muri iki giterane kuva gitangiye kugeza kirangiye, avuga ko cyababereye igiterane cyiza ndetse ko inyigisho bahabwaga zamufashije.
Yavuze ko nta kintu babuze kuko bariye, bakatembera kandi bakiga. Ati: “Muri make, njye numva ko cyajya kiba nka kane mu mwaka. Gusa gisaba amafaranga menshi cyane. Ariko ndashima Imana ko yamfaye kukibamo. Ubutaha nzaba uwa mbere.”
Yavuze ko bigishijwe uko barenga imipaka yabo, kugira ngo ubuzima bwabo bushobore guhinduka, harimo kugira ikinyabupfura, guhozaho no kudacika intege.
Abanyamahanga bishimiye kuba mu Rwanda, bumvaga ari inzozi
Promise Jerome wo muri Tanzania yabwiye Paradise ko yishimiye kuba mu Rwanda mu cyumweru cyose, ashimangira ko yitabiriye amasomo menshi kandi akagira byinshi yiga.
Yabwiye Paradise ati: “Dr. Ian Tumusiime yatwigishije ibintu byinshi nari mfite ubushake bwo kumva, cyane cyane uburyo bwo gukuraho imipaka umuntu yishyiriraho.
Nigishijwe no gukemura ibibazo, binyuze mu kuba iyo umuntu asenze Imana mu bibazo, akayubaha kandi agakora cyane, ibyo akora bishobora kugira icyo bigeraho.
Inyigisho za Pasiteri zamufashije gutekereza ku gihe kizaza, gukomeza kwishingikiriza ku Mana no gukoresha ibyo nize mu kazi no mu bindi bikorwa byange.”
Promise yavuze kandi ko ikibazo kimwe cyabayeho ari ururimi, kuko abantu bose bari bazi Icyongereza ku rwego rumwe. Hari igihe bigishaga mu Kinyarwanda hagasobanurwa mu Cyongereza, cyangwa Dr. Ian akigisha mu Cyongereza hagasobanurwa mu Kinyarwanda.
Ibi ngo byatumaga hari ibyo bamwe batumva neza, ariko nyuma y’igitaramo umuntu yashoboraga kubaza aho atumvise cyangwa akabaza mugenzi we. Nubwo byari bimeze bityo, yavuze ko buri wese yashoboye gutahana ikintu cy’ingenzi.
Yavuze kandi ko mbere yo kuza mu Rwanda yari asanzwe arwumva mu nkuru gusa, ariko amaze kuhagera akagenda mu gihugu, asanga ari ahantu heza.
Emmanuel Kobby wo muri Ghana, wari wageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko yishimiye cyane uru rugendo.
Yavuze ko yatembereye Kigali, akabona ibintu byinshi kandi ko icyumweru yamaze mu Rwanda cyamubereye kimwe mu byumweru byiza kurusha ibindi mu buzima bwe.
Ati: “Nize kuba naca imigozi yose imbuza gutera imbere nkorera ku gihe kandi nkiyambaza Imana, ngakorera ibyo nsengera.”
Emmanuel yavuze ko akiri umusore kandi ko nta mugore afite, ariko ko kuza mu Rwanda byamubereye amahirwe akomeye yo kumenya Igihugu, umuco wacyo n’abantu bacyo.
Yasobanuye ko Itorero ritigeze ribaha amafaranga yo kubatwara cyangwa kubishyurira amatike. Ati: “Buri wese yagombaga kwiyishyurira urugendo, kandi twahisemo ku bushake bwacu kuza kumara icyumweru mu Rwanda twiga.”
Yavuze ko mbere y’uko baza bumvaga ibintu bitandukanye ku Banyarwanda, ariko bageze mu Rwanda basanga Abanyarwanda bafite urukundo rurenze uko babyumvaga.
Kuteesa Hana, waturutse muri Uganda, akaba umukobwa wa Pastor Dr. Daniel K. Wadimba, umugabo wari ukomeye muri iki giterane uri no mu bigishije urubyiruko kuguma guca imigozi ibabuza kwegera Imana, na we yavuze ko Abanyarwanda bamwakiriye neza.
Yagize ati: “Abanyarwanda ni abantu bagira urukundo. Njye navuye muri Uganda nakirwa neza, baranyubaha, kandi abantu bari bishimye.”
Yavuze ko atazi niba ibyo yabonye byari uko yahuraga n’abantu bishimye cyangwa niba ari uko Abanyarwanda bose bameze, ariko ko mu gihe cyose yamaze mu Rwanda yumvise akunzwe urukundo rutangaje.
Yavuze ko mu byo yize mu Rwanda harimo kubona isuku, abantu bakorera hamwe ndetse n’abantu bafunguye imitima. Yagize ati: “Ni nk’aho nta muntu numwe wasaba ubufasha ngo abukwime kandi akabikora agusekera.”
Kuteesa yavuze ko Abanyarwanda boroshya ibintu, bakagira uburyo bwo gukora ibintu batabigize intambara ngo bagorane, kandi ko ibyo yiboneye mu Rwanda byamushimishije.
Muri iki cyumweru cy’igiterane, hanabayemo igikorwa cy’urukundo aho bafashije umukecuru utishoboye, baramuremera, ibintu byuzuzanya n’icyo Ijambo ry’Imana risaba ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi.
Urubyiruko rw’abanyamahanga kandi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama, aho rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Haguma Jean Claude, uyobora urubyiruko muri Revival Palace Community Church mu Bugesera, yabwiye Paradise ko uru ruzinduko rwari rufite intego yo gufasha abashyitsi kumva neza icyo ubumwe busobanuye n’ingaruka zo kububura.
Yagize ati: “Kimwe mu bintu byatumye duhitamo kubazana, ni uko mu ntego z’iki giterane harimo kubaka ubumwe bw’itorero, ndetse no kugira Abakristo b’abaturage beza b’ibihugu barimo.”
Umusaruro Pastor Dr. Ian Tumusiime yabonye
Umushumba Mukuru wa Revival Palace mu Bugesera akaba n’Umuyobozi wa A Light to Nations Africa Ministries, Pastor Dr. Ian Tumusiime yagarutse ku musaruro ukomeye yabonye muri Breakout Your Limits 2026.
Yavuze ko uwo musaruro ari uko abitabiriye, cyane cyane abanyamahanga, babonye u Rwanda mu ishusho nziza y’amahoro, umutekano n’urukundo, bitandukanye n’uko bamwe bari bararwumvise.
Yagize ati: “Turi kwizihiza imyaka 12 tumaze tubayeho mu Rwanda nka Revival Palace Community Church na A Light to the Nations Africa Ministries, tukizihiza imyaka 32 muri Rwanda Shima Imana nk’Abanyarwanda tumaze igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.”
Yakomeje avuga ko mu myaka 12 ishize Imana yamwohereje mu Bugesera, nubwo icyo gihe kuhagera bitari byoroshye.
Ati: “Mu myaka 12 ishize Imana yanyohereje hano mu Bugesera. Icyo gihe twavuganye mu mwaka wa 2000. Imana yansabye ko twaza hano muri Bugesera. Nyamara icyo gihe Akarere ka Bugesera ntikari keza byo kukazamo.
Abantu benshi babaga bimukira mu bindi bice ngo bajyaneyo inka zabo. Bugesera rero abantu bari barayivuyemo, aho ikibanza cyaguraga ibihumbi bitanu kugera ku icumi. Imana imbwiye ngo nze muri Bugesera, narayibwiye nti: ‘Ushaka kunjyana ahantu nzisanga ngenyine.’”
Pastor Dr. Ian yavuze ko nubwo icyo gihe yabonaga ko ashobora gusigara ari wenyine, uyu munsi abona ko Imana yari ifite umugambi, kuko aho batangiye ari ahantu hadatuwe cyane ubu huzuye abantu n’ibikorwa.
Ati: “Nyamara turabona umusaruro uhagije, kuko ubu ahabereye igiterane haruzuye. Turashimira abaje kwitabira iki giterane bose.”
Yavuze ko umusaruro atawurebera ku giterane cy’icyumweru kimwe gusa, ahubwo ko awurebera ku rugendo rw’imyaka yose Revival Palace Community Church na A Light to the Nations Africa Ministries bamaze mu Rwanda. Ati: “Umusaruro sinawurebera mu byabaye ubu gusa, ahubwo ndareba urugendo rwose.”
Dr. Ian yasobanuye ko igihe bageraga mu Bugesera batangiriye ahantu hatari hubatse, ahubwo hari ishyamba, kandi ko kubaka urusengero no gutangiza umurimo wabo bitari byoroshye.
Ati: “Revival Palace na A Light to the Nation twaje hano hantu ari ishyamba gusa. Twaje tuzi ko tutazahashobora. Ariko twari twizeye Imana yaduhamagaye ikaduha hano hantu
Mu gutangira twahuye n’intambara nyinshi. Igihe twubakaga urusengero mu Bugesera byari bigoranye. Ubu abantu bo muri Bugesera baraje. Baje kureba icyatangiye, none uyu munsi reba abantu baruzuye.”
Yavuze ko kuri we umusaruro w’iki giterane utagarukira ku kuba abantu barateranye, ahubwo ko ugomba kureberwa mu mpinduka zabaye mu bantu no mu buryo abashyitsi basobanukiwe u Rwanda.
Ati: “Umusaruro uri ku kuba barabonye u Rwanda mu ishusho nziza, amahoro, umutekano n’urukundo, bitandukanye n’uko babyumvaga mbere.”
Ku bwe, ibyo abantu babonye mu giterane cya Breakout Your Limits 2026 ni igice cy’umusaruro w’imyaka myinshi, kandi ni yo mpamvu yavuze ati: “Umusaruro sinawurebera mu byabaye ubu gusa, ahubwo ndareba urugendo rwose.”
Muri Breakout Your Limits kandi habaye amahugurwa ajyanye n’ubuyobozi, kwihangira imirimo, gushora imari, gutegura ubucuruzi, guhanga udushya, gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, kumenyekanisha ibikorwa, kuvumbura impano n’umuhamagaro ndetse no kubaka imikoranire hagati y’urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye.
Habaye kandi ibiganiro byiswe Celebrity Conversations, aho abahanzi n’abandi bantu bazwi basangije urubyiruko ubuhamya ku rugendo rw’ubuzima, kwizera Imana, gutsinda ibigeragezo no kugera ku nzozi.
Mu batanze ibiganiro hari harimo Dr. Ian Tumusiime, Meya w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi ndetse na Dr. Edouard Munyaburanga, umushoramari akaba nyiri Highland School n’Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Bugesera.
Igikorwa cyari gifite n’ibindi bikorwa byo gufasha abaturage, birimo gutanga umusanzu wo kwishyurira imiryango itishoboye Mituweli kugira ngo ibashe kubona serivisi z’ubuvuzi.
Abanyamahanga bagera kuri 130 bari muri iki gikorwa bavuye mu bihugu birimo Malawi, Uganda, Kenya, Tanzania, Ghana na Zambia, bahurira mu Rwanda n’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu cyumweru cyibanze ku kwizera Imana, ubuyobozi, kwihangira imirimo, ubumwe no kurenga imipaka y’ubukene.
Ku banyamahanga benshi, urugendo rwabaye n’umwanya wo kuvugurura ishusho bari bafite ku Rwanda, kuko bamwe bahageze bumva amateka y’ubwicanyi n’amacakubiri, ariko bakagenda babonye igihugu kirimo umutekano, isuku, abantu bakorana kandi bagaragaza urukundo.
Ku cyumweru tariki ya 16 Kanama 2026, ubwo Breakout Your Limits 2026 yasozwaga, abitabiriye basigaranye inyigisho zishingiye ku kwizera Imana, kwigirira icyizere, kwihangira imirimo, gukorana n’abandi no kurenga imipaka umuntu yishyiriraho.
Ni mu gihe abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda na bo batashye bafite ishusho nshya y’Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ubutumwa bwo gukomeza kubaka Afurika ibereye urubyiruko.
Meya wa Bugesera, Mutabazi Richard, yigishije mu mahugurwa yari agenewe urubyiruko, “Break Out Your Limits”, yigisha ko gutera imbere bigendana no kugira imico myiza, ikinyabupfura, kugira intego no kuyiharanira, utitaye ku idini cyangwa ku bwoko, imyaka, indeshyo n’ibindi
Pastor Dr. Ian Tumusiime wa Revival Palace Community Church Bugesera, muri “Break Out Your Limits” yigishije ko byoroshye cyane guca imigozi ikubuza kugera ku iterambere iyo uretse ubwoba, ibigare bidakwiriye n’ibindi bikubuza kuba icyo Imana yakuremeye
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye, rwahurije hamwe mu gusoza igikorwa cy’urukundo cyo kubakira umukecuru utaragiraga aho aba
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye rwagize igihe cyo kugaragaza impano zarwo