× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

New Melody yashyize ku isoko amatike y’igitaramo ’Selah Concert III’ nyuma y’uko ay’ubuntu 500 ashize

Category: Choirs  »  1 month ago »  Miss Kazuba Ruth

New Melody yashyize ku isoko amatike y'igitaramo 'Selah Concert III' nyuma y'uko ay'ubuntu 500 ashize

Abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bahawe amahirwe yo kuzitabira igitaramo cya New Melody Choir ku buntu, aho amatike yacyo yamaze kugera ku isoko. Ni nyuma y’uko bahawe impano binyuze mu myanya 500 y’ubuntu, aho abifuzaga kuyibona basabwaga kwiyandikisha. Kuri ubu ariko iyi myanya 500 yamaze gushira.

New Melody Choir ikomeje imyiteguro y’igitaramo yise “Selah Concert III”, giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00), muri Camp Kigali.

Kwinjira ni ibihumbi 5 Frw mu myanya ya Silver, ibihumbi 10 Frw mu myanya ya Gold, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya Platinum ndetse n’ibihumbi 50 Frw mu cyiciro cya Sponsor. Amatike agurirwa ku rubuga www.newmelody.rw.

Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wihariye wo guteranira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, kikaba n’umwanya wo kongera gutekereza ku rukundo rw’Imana no kurushaho kuyegera binyuze mu kuramya.

Mu bazafatanya na New Melody Choir muri iki gitaramo harimo Papi Clever na Dorcas, amazina azwi mu muziki wa Gikristo. Biteganyijwe ko bazafatanya n’abateguye iki gitaramo mu gutuma abazacyitabira bagira ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.

Imyanya 500 y’ubuntu: Amahirwe asaba kwihutirwa

Mu rwego rwo korohereza abakunzi bayo n’abandi bifuza kwitabira iki gitaramo, New Melody Choir yashyizeho amahirwe y’imyanya 500 y’ubuntu. Iyi myanya yasamiwe hejuru ndetse Ejo ku Cyumweru iyi myanya yari imaze gushira nk’uko New Melody yabitangarije Paradise.

Abifuzaga kwiyandikisha ngo bahawe aya matike y’ubuntu bashobora gusura urubuga rwa www.newmelody.rw, cyangwa bagakoresha QR code iri ku byapa byamamaza iki gitaramo. Ku bindi bisobanuro, bashoboraga guhamagara kuri 0788880901.

Ni igitaramo cyo kuramya, gusabana no guhimbaza Imana. Ku bakunda umuziki wa Gikristo, ku miryango no ku nshuti zifuza gusangira ibihe byiza imbere y’Imana, Selah Concert III ni imwe mu matariki bakwiye gushyira mu ngengabihe yabo.

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa, amaso azaba ahanzwe muri Camp Kigali. Nyuma y’uko amatike 500 y’ubuntu ashize, kuri uyu wa Mbere ni bwo hagiye hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira aho nayo agurishirizwa kuri newmelody.rw

Ba uwa mbere uguze itike yo kujya mu gitaramo cya New Melody

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.