× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Narada Worship Team yashyize hanze indirimbo "Umugaba" inateguza igitaramo ’Two Hours of Worship Experience’

Category: Health  »  17 hours ago »  Alice Uwiduhaye

Narada Worship Team yashyize hanze indirimbo "Umugaba" inateguza igitaramo 'Two Hours of Worship Experience'

Narada Worship Team ikorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru, irakataje mu rugendo rwo kuvuga ubutumwa bwiza yifashishije ibihangano byiganjemo indirimbo zomora ubwoko bw’Imana. Kuri ubu ikaba yasohoye umuzingo w’indirimbo icumi.

Narada Worship Team yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 2008 batangira intego yabo yari ugukora umurimo w’Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana kuri AEBR Kacyiru. Iri tsinda, ryatangiye ryiganjemo urubyiruko gusa, uko iminsi igenda ishira habonekamo ab’ingeri zose, ubu rigizwe n’abaririmbyi basaga 60.

Kuri uyu 24 Nyakanga 2024 nibwo Narada worshipTeam yashyize hanze indirimbo z’amajwi ndeste n’indirimbo y’amashusho bikubiye mu muzingo bise " Ugira neza".

Uyu muzingo iyi korali yasohoye w’indirimbo icumi bazishyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho bazinyujije kuri Spotify zikagaragara kuri Instagram, TikTok na Facebook.

Muri izi ndirimbo dusangamo "Ugira neza", arinayo yabanjirije izindi "Sinicuza", "Imbuto", "Ntunsige", "Mukomere", "Waravuze uti", "Mu Biganza Byawe", "Ubuntu", "Abanyarwanda" ndetse na "Umugaba" imaze kujya hanze mu masaha make ashize.

"Umugaba" ni indirimbo nziza cyane yanditse kuburyo bwiza, ikorwa nuburyo bwa gihanga imirirmbire yo ni mpuzampahanga. Iyi ndirimbo yatunganijwe n’umwe mubakozi bakomeye cyane "Niyonzima Leopord" ku buryo bw’amajwi ndetse amashusho akorwa na Hervegraphy.

Narada worshipTeam ibinyujijkuri channel yabo ya YouTube yagize abantu bihariye yashimiye ku bwo uruhare bagize kuri iyi ndirimbo aha dusangamo Bishop Elizaphane Ndayambaje, Pastor Capital Tharcisse, Pastor Gasore Apornaille
Papa Shana, Mama Chalvi, Papa Selma na Papa Kennedy.

Narada worshipTeam irateganya gukora nk’igitaramo muri Nzeri y’uyu mwaka bise "Two Hours of Worship Experience" aho bazaba bari kumwe n’abahanzi batandukanye mu gihugu cy’u Rwanda.

Ugira neza imwe mu ndirimbo yabanjirije izindi kujya hanze ndetse akaba arinayo yitiriwe uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 10

Narada worshipteam ikataje imbere mu kwampamaza ubutumwa bwiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.