Umukobwa mwiza bahimba Kadudu uvuka I nyamirambo kuri ubu ararira ayo kwarika nyuma yo kudaha agaciro ubutumwa bukubiye mu ndirimbo Solange ya Ambassadors of Christ Choir yumvikanamo Solange basa nabahuje amateka none kuri ubu aricuza amazi yararenze inkombe. Gusa aragira inama abandi bakobwa.
Aragira ati: "Umugisha wa mbere ni ukubyarwa numubyeyi warezwe neza ariko bikaba akarusho iyo akureze neza nk’uko yarezwe,
Navukiye I nyamirambo mvuka ndi ikinege dore ko ku myaka 3 gusa papa yahise yitaba Imana. Mama umbyara yari umwarimu dore ko yigishaga mu mashuri abanza ibi bimbera umugisha dore ko uburere yahaga abandi yageraga kuri jye akabukuba kabiri.
Umubyayi wajye yakundaga gusenga cyane dore ko yaririmbaga no muri korali,Yari umubyeyi benshi bitaga bandebereho dore ko nubwo yapfakaye afite imyaka 24 gusa atigeze yiyandarika. Ibi byatumaga itorero twasengeragamo rimwizera ,yaje kugirwa umwigisha w’ijambo ry’Imana ndetse akaba umudiakoni.
Aho yakoraga bamwitaga Micomyiza dore ko yakundwaga na buri wese kuko nta muntu yabangamiraga. Ibi byatumaga abantu benshi bankunda bizera ko najye nzashinga ikirenge mu cye.
Ntabatindiye, naje kwiga amashuli abanza niyongeza ayisumbuye nza kuyasoza ku myaka 18 gusa. Muri iyo myaka yose nakundaga gusenga doreko Mama atansigaga. Buri wa 5 twajyanaga gusenga tukarara mu masengesho.
Naje kwisanga ndi dirijeante wa korali dore ko nari mfite ijwi ryiza nyuma nza kugirwa Perezidante wa korali.
Naje kuvamo umukobwa mwiza cyane wa wundi benshi buta" Igitonore" nisanga aho nyuze hose basigara bandangariye. Ibi byaje kumbera ikigusha nka Efodi ya Gidiyoni dore ko numvaga arijye mukobwa uruta abandi I nyamirambo .
Umubyeyi wajye yakundaga kunyicaza akambwira ati" Mwana wajye dore nakubyaye uri umwe, nakoze ibishoboka byose kugirango utagira icyo umburana, nkora amanywa nijoro kugirango umpeshe ishema;
Uzirinde kwiyandarika witwaje ubwiza bwawe dore ko najye nirinze kwiyandarika, uzampeshe ishema Kandi nzishimira kwambikwa urugori rwababyeyi biturutse kuri wowe, najye nti: "Mama humura nzabikora.
Maze gusoza kwiga narushijeho kwiyumva cyane..Umunsi umwe nagiye gusenga maze haza umucyecuru antoranya mu bandi andirimbira indidimbo yitwa Solange yabadive...atangiriea ahagira hati: "Solange yari umwana w’ikinege na nyina yari umupfakazi Mama Solange akora ibishoboka arera Solange neza ba mama muraho Uwiteka abahire cyane.
Amwigisha kujya yirinda inshuti mbi inzoga ndetse n’ubusambanyi ati sonange umva mwana wajye umva amagambo yanjye maze ubeho neza iminsi yawe izabe myinshi.
Ababyeyi benshi bakora ibishoboka bakarera abana babo mu nzira zikwiriye muri abo kubahwa babyeyi beza wee izo mpanuro zanyu nziza ntizigasuzugurwe.
Umubyeyi yifuzaga kubona Kadudu umwana we mu byishimo nkubi afite umugabo umusekesha gutya ariko siko byagenze.
Umunsi umwe Solange abwira nyina ati uyu munsi ndataha ntinze Mama kuko ku ishuli batubwiye ko dufite amasomo menshi nyamara amubeshya agiye kwa Claude kumusura.Nyabusa atazi uko Claude abayeho mu kunywa amatabi n’inzoga no kwitera ibishinge
Nuko Solange amubonye akimara kugerayo yatangiye kwicuza nyamara ntibyamworoheye gucika iyo mva yasamye.
Bishyize cyera igihe cyo gutaha umusore ashyira umukobwa mu modoka ngo amucyuye ,icyo gihe nyamuhungu we yari yasinze bikomeye Solange ubwoba buramwica ariko adafite icyo yakora
Ageze aho ati" Senga cyane nawe utazaba Solange .
Naramurebye,ndamurakarira mpita nsohoka amasengesho atarangiye,bagerageza kungarura ariko ndanga mpita nitahira, kuva uwo munsi nanze abarokore urunuka.
Mama yaraje ambaza ibyambayeho ndamusobanurira ambwira ko ntagakwiye kwitwara gutyo ahubwo nakabaye mfata ibihe byo kwiyiriza nkasenga Imana. Kuva uwo munsi nawe naramwanze ndeka kumuvugisha.
Kuva uwo munsi sinasubiye gusenga ahubwo nabaye inshuti yuburiri Mama akampendahenda ngo tujyane ariko nkamubera ibamba.
Ni kenshi Imana yangendereye mu nzozi ikambwira gusubira mu rusengero nkavunira ibiti mu matwi..Umunsi umwe intumaho umwe mu bahanzi ba gospel bakomeye nawe mubera ibamba..
Naje kwisanga nagiranye ubuciti n’umukobwa wundi utuye rwezamenyo dutangira Kujyana kubyina ndetse ntangira no gusoma ku gacupa..Gusa nabikoraga mu ibanga rikomeye akenshi byabaga kuwa 5 Mama yagiye gusenga
Mama yageze aho atangira kunshyiraho igitsure cyane bituma mbura uko nsohoka. Kuva ubwo mpindura amayeri.
Naje kumenyana numusore witwaga Kharim wari umukinnyi ukomeye cyane akaba numusore mwiza. Rimwe ansaba kujya kumusura nkarara mabajije wa mukobwa ambwira ko uwo Ari umunyenga mpita mfata icyemezo ndavuga nti reka nabyo numve uko bimera !
Muri iryo joro Marayika wuwiteka arangenderera anyereka naguye mu ruzi rurimo ingona ariko ibyo mbyima agaciro ndavuga nti ibyo se ni ibiki? Reka njye kurara mu gituza cya Kharim..mu nzira dukora Impanuka Ari ukugirango Imana ikumire urugendo ndetse umumotari arapfa ibyo mbyima agaciro ndakomeza dore ko ntakomeretse.
Khalim na Kadudu bakirebana akana ko mu jisho ataramujugunya.
Nagezeyo nsanga yanyiteguye,inzoga hafi aho turayisangira nubwo ntari nakazimenyera..Iryo joro twarararanye ndifata nko kugera mu Ijuru bukeye ampa ibihumbi 100 ndataha ndavuga nti nari naracikanywe.
Igitangaje nari nabwiye Mama ko ngiye kurara mu masengesho arishima dore ko nari nararuzinutswe.
Nageze mu rugo mpamagara Kharim ngo mushimire ibihe twagiranye yanga kumfata..ibi nabigerageje icyumweru ndetse ukwezi bigera ku mezi 3.
Naje kujya kwa muganga nsanga ntwite impanga,bwa bwiza bwanjye na cya gikundiro bihinduka ishavu, Mama wajye yirirwa arira ndetse kubera turma ubu yasezeye akazi, kubera kumuvuga mu rusengero ubu narwo ntakirujyamo..ariko Kandi nazize kutumva.. Bakobwa mukiri batoya nimureke kwiyandarika mutazaba nkanjye
Ndasaba Imbabazi Mama,Icyampa akazasubira mu rusengero,gusa buriya azasuburayo, icyampa akazabona akandi kazi, icyampa amahirwe ya kabiri yo gusubirana ubukobwa sinakongera kumubabaza...Gusa ndacyafitiye Imana icyizere, hari umunsi nzongera gushibuka nk’uko ijambo ryayo ribivuga
Kumvira kuruta ibitambo