× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya ibyo wakwambara niba ugiye gusohokana bwa mbere n’umukobwa ukunda

Category: Fashion  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Menya ibyo wakwambara niba ugiye gusohokana bwa mbere n'umukobwa ukunda

Abantu benshi bakunda kwitiranya kwambara neza no kwambara amakoti, kwambara classic cyane, cyangwa za high heels ku bakobwa kandi si ko biri na gato.

Kwambara neza ni ukumenya kubitegura neza gusa bitewe n’uwo uri we. Twaguhitiyemo ingingo 4 zo kwibandaho igihe ugiye gusohokana bwa mbere n’uwo mukundana cyangwa uwo uteganya ko yakubera umukunzi.

1. Ugomba guhitamo ibara uzi ko iyo uryambaye ubwirwa ko rikubereye kenshi

Ku bagore bita cyane ku byo babona, hari amabara wambara ukaberwa cyane, ya mabara ahuza n’ibara ry’uruhu rwawe, ushobora kwumva utarizi ariko ndakubwira ko iryo bara ni rya bara wambara ukabwirwa ko wambaye neza, kenshi iryo bara ni ryo ryawe rikubera kurusha ayandi.

Singombwa ngo ribe ari ryo ukunda kurusha ayandi, aha icyo tureba turi kuvuga ha handi wambara ukaba uzi neza ko hatabura ubishima, bituma wumva nawe ubwawe umeze neza muri wowe.

2. Yamyenda wambara ariko ntibigaragare ko wabishyizemo imbaraga cyane

Tutabyumva uko bitari, turavuga imyenda myiza n’ubundi ariko akaba ari ya myenda bigaragara ko utakabirije, iyo myenda ni amakoboyi, amasandari bitewe n’aho mugiye, amashati y’amaboko magufi, ku buryo nk’igihe mwaba muri kuganira wavuga uti, napfuye kwambar iyi nabonye hafi ariko n’ubundi bikaba ari byiza.

3. Kwambara imyenda itakubangamiye ni ibyo kwitaho

Hari imyenda myinshi yo kwirinda igihe mwasohotse, imyenda ikwegereye cyane si myiza, imyenda igufashe ku buryo urya wigengesereye kugira ngo udahaga cyane si byiza. Ugomba kwambara imyenda wumva umeze neza, ukareka ya yindi ushobora kwambara guhumeka bikanga igihe hari icyo ushyize mu nda kuko bituma utisanzura, kandi uwo muri kumwe ahita abibona akibaza ukuntu wahisemo imyenda nk’iyo.

4. Ugomba guhitamo ya myenda wambara ukumva nawe ubwawe wifitiye icyizere

Bakunda kuvuga ko iyo usa neza, uba umeze neza, kandi hari uburyo ari ukuri. Reka nkuhe urugero, nta myenda ufite wambara nawe ubwawe ukumva wihagazeho, ukomeye, wifitiye icyizere ku buryo uri mu bandi wumva nta kibazo icyo aricyo cyose ufite, iyo myenda rero ni byiza kuyambara.

Uburyo ugaragayemo ku nshuro ya mbere bigira agaciro cyane kuko ishusho umuntu akubonyemo ku nshuro ya mbere, niyo asigarana. Biba byiza no mu rukundo ubyitayeho. Umuntu yizera ibyo akeka ko waba uri, akwizera ahereye ku byo abona ku nshuro ya mbere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.