× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mapendo Vanessa yagize ubwiru umuramyi baririmbanye indirimbo nshya “Nkoraho” yateguje

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mapendo Vanessa yagize ubwiru umuramyi baririmbanye indirimbo nshya “Nkoraho” yateguje

Umuramyi Mapendo Vanessa ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nkoraho”, yamaze gukorerwa amajwi n’amashusho.

Iyi ndirimbo izaba ari umushinga udasanzwe kuri we kuko atazaba ari wenyine mu kuyiririmba, nubwo atarashyira ahagaragara izina ry’uwo bazafatanya.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Mapendo Vanessa yavuze ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka, akaba ateganya kuyishyira hanze ku muri uku Gushyingo 2026.

Yavuze ko yayiririmbanye n’inshuti ye izi kuririmba neza, ariko ahitamo kugumana ibanga ku izina ryayo kugeza igihe azaritangariza abakunzi b’umuziki.

Yagize ati: “Izina rye nzaribabwira mu minsi mike. Ariko ni inshuti yange, izi kuririmba neza, kandi mu ndirimbo yange yashyizemo umwihariko.”

Mapendo Vanessa yasobanuye ko “Nkoraho” ari indirimbo imeze nk’isengesho, aho ayiririmba asaba Umwami Yesu kumwiyereka kugira ngo amaso ye amubone.

Ubutumwa bwayo bugaragarira cyane mu magambo agize indirimbo agaruka mu nyikirizo igira ati: “Nkoraho Mwami, Nkoraho Kristo, Reka amaso yanjye akubone”.

Iyi ndirimbo izaba ari iya kane Mapendo Vanessa ashyize hanze kuva yatangira urugendo rwe mu muziki wa Gospel mu mwaka wa 2026, nyuma ya “Ni Mwiza”, “Mu Kuboko Kw’Iwe” na “Ndemamo Umutima”.

“Nkoraho” iteganyijwe gusohoka mu Gushyingo 2026, ikazaba ije guhamya ko urugendo Vanessa yatangiye azarukomeza

Uyu muramyi wo muri Korali ufite umusatsi mwinshi, uri iburyo, ni we Vanessa yagize ubwiru akanga kumuvuga izina, ariko yijeje abakunzi be ko yatumye indirimbo igira icyanga kidasanzwe

Mu gihe Nkoraho itarasohoka, abakunzi ba Vanessa bakomeje kuramya Imana bifashishije indirimbo yakoze mbere

Iya mbere: NI MWIZA - Mapendo Vanessa (Official Video)

Iya kabiri:MU KUBOKO KW’IWE BY MAPENDO Vanessa (Official Video)

Iya gatatu: NDEMAMO UMUTIMA By MAPENDO Vanessa (Official Video)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.