Nebo Mountain Choir igiye kwibutsa abakristo ko mu rugendo rw’imyaka isaga 20, yahoze ari itsinda ry’abanyeshuri baririmbaga mu biruhuko nyuma iba korali ikora umurimo w’ivugabutumwa mu bihe byose. Ubu iri kwitegura igikorwa gikomeye yise “Murarindwe Live Concert”, gifite ubutumwa bushingiye ku kwezwa no kurindwa k’umwuka, ubugingo n’umubiri.
Nebo Mountain Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Kabarondo, Itorero rya Rutagara, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko igiye kongera guhura n’abakunzi bayo mu cyumweru cy’ivugabutumwa cyiswe Nebo Gospel Week, kizaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026.
Muri cyumweru hateganyijwe igitaramo cyihariye cyiswe "MURARINDWE Live Concert, giteganyijwe ku wa 21 no ku wa 22 Ugushyingo 2026, aho iyi korali izafatanya na La Source Choir mu kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva ku banyeshuri baririmbaga mu biruhuko kugeza ku kuba korali ikora umurimo w’Imana mu bihe byose
Nebo Mountain Choir yatangiye mu mwaka wa 2004 ari itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu mashuri atandukanye, bahuraga mu biruhuko bakaririmbira Imana. Icyo gihe umurimo wo kuririmba wakorwaga mu bihe by’ibiruhuko gusa
Uko imyaka yagendaga ishira, abanyeshuri barangizaga ibyiciro bitandukanye by’amashuri bakomeza kwiyongera muri iri tsinda, bituma habaho igitekerezo cyo kurenga kwitwa korali y’ibiruhuko, bagakora umurimo w’Imana mu bihe byose.
Mu mwaka wa 2016 ni bwo iri tsinda ryahawe uburenganzira n’itorero bwo kuba korali ikora umurimo w’ivugabutumwa mu buryo buhoraho.
Mu mbogamizi zikomeye bahuye na zo harimo ubushobozi bw’amafaranga bwari buke ugereranyije n’intego bari bafite, ndetse n’aho bakoreraga hatari hagutse bihagije kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa imishinga yabo yose.
Ubuyobozi bwa Nebo Mountain Choir buvuga ko byinshi mu byo bagezeho babitangiye bazi bike, bagenda babyigira mu rugendo, ariko bakomeza intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza.
“MURARINDWE”: Si ukurindwa gusa, ahubwo ni no kwezwa!
Izina MURARINDWE Live Concert rifite ubutumwa bwihariye bwakomotse mu Byanditswe Byera, mu 1 Abatesalonike 5:23, aho Pawulo asabira abizera kwezwa rwose, umwuka, ubugingo n’umubiri bikarindwa bitagira umugayo kugeza ku kuza kwa Yesu Kristo.
Mu kiganiro na Paradise, ubuyobozi bwa Nebo Mountain Choir bwagaragaje ko bahisemo iri zina bashaka kwibutsa abantu ko bidahagije gusaba Imana kubarinda gusa, ahubwo bakwiye no kubaho ubuzima bwejejwe.
Bati: “Ubu ni bwo butumwa nyamukuru: kurindwa, kwezwa, ubugingo, umwuka n’umubiri bitagira umugayo. Si ukurindwa gusa, ariko umuntu atejejwe.”
Ni ubutumwa bushishikariza buri wese gusuzuma ubuzima bwe, akibaza niba ibyo akora, ibyo atekereza n’imibereho ye bihuye n’ubushake bw’Imana.
Urubyiruko ruzaganirizwa ku rukundo no guhitamo uwo bazabana
Nubwo Nebo Mountain Choir ivuga ko intego yayo idahinduka yo gukora ibiterane bigamije ivugabutumwa ritagamije inyungu zindi, muri Nebo Gospel Week yo mu 2026 hateganyijwe n’igikorwa cyihariye kigenewe urubyiruko.
Iki gikorwa kizibanda ku rubyiruko rugeze mu gihe cyo kurambagiza no kurambagizwa, rukaganirizwa ku buryo umukristo ukijijwe ashobora kubona uwo bazabana, bakubaka urugo rushingiye ku mahame ya Bibiliya.
Ni gahunda igaragaza ko ivugabutumwa ryabo ritagarukira ku ndirimbo n’ibiterane gusa, ahubwo banifuza gufasha urubyiruko gufata ibyemezo byubaka ahazaza harwo.
La Source Choir izafatanya na Nebo Mountain Choir
Mu byitezwe muri MURARINDWE Live Concert harimo indirimbo z’amakorali atandukanye, cyane cyane ayo muri ADEPR, ndetse n’indirimbo za Nebo Mountain Choir ubwayo.
Abazitabira bazanataramirwa na La Source Choir, izaba ari imwe mu makorali y’abashyitsi azifatanya na Nebo Mountain Choir muri iki gitaramo.
Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko bashaka ko abantu bo mu Ntara y’Iburasirazuba babona ibiterane biteguye ku rwego rwo hejuru, birenze ibyo basanzwe bamenyereye.
Ibi babishingira ku cyifuzo cyo kuzamura urwego rw’ibikorwa bya Gospel muri aka gace, kugira ngo abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana babone amahirwe yo kwitabira ibitaramo byateguwe neza.
Nebo Mountain Choir ifite amateka y’ibikorwa birenze indirimbo
Nebo Mountain Choir si nshya mu bikorwa binini by’ivugabutumwa. Mu mwaka wa 2024, yateguye Nebo Gospel Week yahuriyemo n’amakorali atandukanye arimo Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge.
Icyo gikorwa cyasize amateka akomeye mu mibereho y’abaturage, kuko cyavuyemo abantu basaga 400 bakiriye agakiza, abana barenga 60 biyemeza kuva mu muhanda bagasubira mu miryango no mu mashuri, ndetse imiryango yari ifitanye amakimbirane igasubirana.
Hatanzwe kandi ubwisungane mu kwivuza ku miryango 700, ndetse n’ihene 10 zihabwa imiryango itishoboye.
Ibi bikorwa bigaragaza ko icyerekezo cy’iyi korali kirenze kuririmba, kikaba kigamije no kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bw’umwuka n’imibereho isanzwe.
Mu ndirimbo zagiye zimenyekanisha Nebo Mountain Choir harimo “Imirimo Yawe”, “Nzakomeza Njyende”, “Ururembo”, “Umurimo We Uruzuye”, “Siyoni” na “Ubuntu”, ndetse n’indirimbo “Uwiteka Ashimwe” yakoranye na Jado Sinza.
Turabakunda”: Ubutumwa Nebo Mountain Choir ifitiye abakunzi bayo
Mu butumwa bugenewe abakunzi bayo, Nebo Mountain Choir yabasabye gukomeza kwegera Imana, cyane cyane abatarakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo, ibibutsa ko igihe cyo kumwakira ari iki.
Yongeye gushimangira ubutumwa bw’igitaramo cyayo igira iti: “Umwuka, ubugingo n’umubiri birarindwe bitabaho umugayo.”
MURARINDWE Live Concert izabera muri ADEPR Paruwasi ya Kabarondo, Itorero rya Rutagara, ku wa 21 no ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu gihe Nebo Gospel Week yose izaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2026.
Nebo Mountain Choir ihanzwe amaso n’abatari bake
Abakunzi ba Gospel bazaba bafite umwanya wo kwifatanya na Nebo Mountain Choir na La Source Choir mu minsi yo kuramya, guhimbaza no kuzirikana ubutumwa bwo kwezwa no kurindwa n’Imana.