× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuri Saint Valentin, Jacky Flower yadabagije abakiriya be - Ntihagire ubengwa ngo yabuze impano

Category: Advertorial Posts  »  14 February »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuri Saint Valentin, Jacky Flower yadabagije abakiriya be - Ntihagire ubengwa ngo yabuze impano

Ntihagire ubengwa ngo yabuze impano atanga ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) kandi Jacky Flower Collective bahari ku bwawe.

Mu gihe benshi bakomeje kurira amarira yo gutabaza ngo Saint Valentin ishobora kuba intandaro yo kubura abakunzi bitewe n’uko kwirundumurira ku rukundo rw’ubu bisaba kurunda, kurundarunda no kurundira, bikaba intandaro yo kwirundumurirwamo, Jacky Flower usanzwe ufatwa nk’umucuruzi w’inzobere w’ibirungo by’urukundo, umunyamideri ndetse n’umushabitsi, yifatanyije n’abakundana mu kuryoherwa n’iyu munsi.

Kuri ubu ushobora kwigurirayo impano yanezeza umukunzi wawe binyuze muri Jacky Flower Collective. Ushobora kugurira umukunzi wawe Chocolate nziza cyane iryoshye kubi, Agenda nziza yababera urwibutso rw’amabanga yanyu ndetse n’ibindi. Ni ho honyine wahabwa serivisi nziza ku giciro kidasaba kugurisha inzu yawe ukajya gukodesha.

Muri Jacky Flower Collective ni ho honyine mu Rwanda wabona indabo nziza zihumura neza, kandi buri wese akabona urushobora guhaza kwifuza k’umukunzi we.

Icyo wamenya kuri Jacky Flower Collective niho honyine ibyamamare byamamarira. Menya neza ko rwa rurabo rw’akataraboneka rwavugishije benshi amangambure Danny Mutabazi yahaye Israel Mbonyi ho impano mu gitaramo cyiswe Icyambu Live Concert Edition muri BK Arena, nta handi rwavuye uretse muri iyi kampani.

Jack Flower ni umwe mu bazamuye izina ry’ibirori byaririwemo amoko atatu y’inyama byiswe "Meat & Greet" by’abambaye umweru n’ikigina byavukiyemo "Fearless Team" bitewe n’uko indaba zakoreshejwe uwo munsi ni izo muri Jacky Flower Collective.

Nyarukirayo wowe n’umukunzi wawe muraba mwiteyeho Tattoo yo kurambana. Basange muri UTC mu mujyi wa Kigali kandi "Delivery" ni ubuntu ndetse n’amafaranga yose ufite uhabwa service muri Jacky Flower Collective.

Si indabo gusa ahubwo bagufitiye impano zirimo inkweto, telephone, amasaha, imyenda n’ibindi wakwifuza. Muri Jacky Flower Collective banakora ’Decorations’ nziza mu birori bitandukanye kandi nibo bafite ibiciro byoroheye buri wese.

Jacky Flower Collective baboneka kuri telefone ikurikira: +250785719136

Jacky nyiri Jacky Flower Collective iwabo w’abanyabirori

Jacky Flower Collective iragufasha kuryoherwa na St. Valentin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.