Korali Rabagirana yo muri ADEPR Gatsata yashyize hanze indirimbo nshya y’amashimwe yise “Wa Musaraba” igaragaramo abanyamuziki bakomeye barimo Gad Byiringiro na Manzi Tecquero.
Iyi ndirimbo yibanda ku gaciro k’umusaraba Yesu Kristo yabambweho, igaragaza uko igitambo cye cyahinduye ubuzima bw’abamwemera, kikabaha ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Iyi ndirimbo yasohotse kuri YouTube ku muyoboro wa Rabagirana Choir Gatsata ku wa 16 Ukwakira 2026.
Gad Byiringiro ni we wanditse “Wa Musaraba”
Nk’uko amakuru yatangajwe ku muyoboro wa YouTube w’iyi korali abigaragaza, indirimbo “Wa Musaraba” yanditswe na Gad Byiringiro, ari na we washyize amajwi y’abaririmbyi ku murongo (vocal arrangements).
Gaby Byiringiro ni umuhanzi ku giti cye ndetse abana n’umuririmbyi muri Rabagirana Choir, akaba yararahuye ubumenyi mu muziki ku ishuri rya Nyundo. Akunze gufasha abahanzi bakomeye muri za studio ndetse no mu bitaramo bitandukanye.
Umuyobozi mukuru w’umushinga (Executive Producer) ni Eric Kagiraneza ari nawe Perezida wa Rabagirana Choir, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Janvier, amashusho akorwa na David.
Mu bacuranzi bagize uruhare muri iyi ndirimbo harimo Mozze na Sam Jam bacuranze piano, Joel Bass wacuranze bass guitar, na Ndayishimiye Denis uzwi nka Denis Nylon, wacuranze lead guitar.
Iyi ndirimbo igaragaza umusaraba nk’ishingiro ry’agakiza, ihumure n’ubugingo bushya. Ubutumwa bwayo bugaruka ku rukundo rwa Kristo n’icyo igitambo cye cyamariye abamwemera, bagahinduka abantu bashya kandi bakagira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
“Wa Musaraba” igaragaza icyo igitambo cya Kristo cyamariye abamwemera
Mu gitero cya mbere, abaririmbyi bagaragaza ko umusaraba wa Kristo wabaye isoko yo gukira, ukaba irembo ry’ubugingo kandi ugahindura abizera bakaba abaragwa. Mu gitero gikurikiraho, indirimbo igaragaza ko Kristo yakuye abizera ku nyota y’umwuka, akabaha isezerano ry’ubugingo buhoraho.
Mu gitero cya gatatu, ubutumwa bugaruka ku musaraba nk’aho umuntu ashobora kuruhukira imitwaro ye no kubona agakiza. Ivuga ko Kristo atita ku nkomoko y’umuntu cyangwa uko abantu bamubona, ahubwo ko yita ku bugingo bwe.
Indirimbo yibutsa Abakristo agaciro k’umusaraba
“Wa Musaraba” ni imwe mu ndirimbo Korali Rabagirana ikomeje gukoresha mu kwamamaza ubutumwa bwiza. Mu butumwa bwayo, umusaraba ntugaragazwa nk’ikimenyetso cy’agahinda gusa, ahubwo ugaragazwa nk’isoko y’agakiza, ibyiringiro, gushimwa no guhinduka bushya.
Korali Rabagirana ibarizwa muri ADEPR Gatsata, ahazwi nka Gariraya, kandi ifite abaririmbyi 75. Perezida wayo yavuze ku cyerekezo cyayo agira ati “Ni ukwagura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, by’umwihariko dukoresheje imbaraga z’urubyiruko ruyigize.”
Kugeza ubu, korali imaze gukora indirimbo icyenda na alubumu imwe. Mu ndirimbo zayo zavuzwe harimo “Ndaririmba”, “Uwiteka Ndamukunda”, “Mfite Ibyiringiro”, “Ya Nkomo” na “Wa Musaraba”.
Umwe mu mishinga yayo ni ukuzamura urwego rw’imiririmbire, ikaririmba ubutumwa bwiza mu njyana zigezweho kandi igatunganya amajwi ku buryo ubutumwa bwayo bugera ku bantu neza. Mu ntego zayo z’igihe kiri imbere, harimo no gufasha abantu benshi kumenya Kristo binyuze mu ndirimbo zayo.
Korali Rabagirana kandi iteganya gutangiza igitaramo ngarukakwezi yise Rabagirana Festival, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuziki wayo no kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa.
Binyuze muri “Wa Musaraba”, Rabagirana Choir, Gad Byiringiro na Manzi Tecquero ubarizwa muri Sherry Silver Foundation, bageza ku bakunzi b’umuziki wa Gikristo ubutumwa bushingiye ku gaciro k’igitambo cya Yesu Kristo n’ibyiringiro abamwemera bakura muri cyo.
Korali Rabagirana yifashishije Gad na Tecquero bituma indirimbo “Wa Musaraba” igira icyanga. Yirebe kuri YouTube