Korali Abatwaramucyo yashyize hanze indirimbo nshya ‘Yesu ni Muganga’ ivuga ku gukomera kwa Yesu mu gukemura ibyananiranye.
Korali Abatwaramucyo ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Rubona, Paruwasi ya Gisenyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yesu ni Muganga’, igaruka ku butumwa bwo guhumuriza abantu bahuye n’ibibazo bibarenze, ibibutsa ko bakwiriye gukomeza kwizera Yesu.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Ukwakira 2026, mu buryo bw’amashusho yafatiwe mu gitaramo, ikaba iri kuri YouTube ku muyoboro wa ABATWARAMUCYO Choir Rwanda.
Mu butumwa bwayo, korali iributsa abakunzi bayo ko ibyananiranye kuri bo cyangwa ibibazo byabaremereye bitaruta ubushobozi bwa Yesu, bityo ko bakwiriye kumwizera.
Perezida wa korali, Celestin Twizerimana, yabwiye Paradise ko ‘Yesu ni Muganga’ ari imwe mu ndirimbo nshya ebyiri basohoye muri aya mezi atatu ashize.
Indi ni ‘Nejejwe n’Urukundo Rwawe’, irimo ubutumwa bugaruka ku rukundo rw’Imana no ku buryo abagore batigeze bagira ijambo mu bihe bimwe na bimwe, abandi bakababarira.
Korali Abatwaramucyo imaze imyaka 41 ikora umurimo w’Imana, kuko yatangiye mu 1985 ari itsinda ry’abana bato bagera kuri 50, ryari rigamije gutegura abaririmbyi b’itorero. Ubu igizwe n’abaririmbyi 124 bari hagati y’imyaka 20 na 50.
Mu rugendo rwayo, iyi korali imaze gushyira hanze album eshatu, zirimo ebyiri z’amashusho n’imwe y’amajwi.
Yagiye inakora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi, birimo Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abatwaramucyo kandi ifitanye imikoranire n’andi makorali binyuze mu ihuriro rya ARUA, ririmo Chorale Rubonobono yo muri Gatsata, Urukundo yo muri Jali na Ahadi yo muri Mbugangari. Iri huriro rigamije gufashanya, kuzamurana no koroshya uburyo ubutumwa bwiza bugera ku bantu.
Uretse kuririmba, iyi korali ikora n’ibikorwa byo guteza imbere abaririmbyi n’abatishoboye, ibifashijwemo n’abaterankunga bayo bo mu ihuriro ry’abaterankunga ba Rubavu. Muri ibyo bikorwa harimo gufasha abaririmbyi kubona igishoro no kubakira abatishoboye.
Mu gihe basatira impera z’umwaka, Abatwaramucyo iri gutegura igiterane kizabera mu Itorero rya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke, ndetse iri no gukora ku yindi ndirimbo izasohoka isoza umwaka wa 2026.
Reba indirimbo kuri YouTube