Ntibikiri umugambi, ntibikiri icyifuzo, inzozi cyangwa intekerezo! Ahubwo, Iriba Choir yo muri ADEPR Taba igiye gutaramana na Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo mu gitaramo gikomeye cyiswe KAPPARAH Live Concert, kizaba kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026, muri ADEPR SGEEM.
Ku bakunzi ba Gospel, kuvuga Iriba Choir bifite ubusobanuro bwihariye kandi bukomeye. Ku bakunda udushya, bahita bibuka indirimbo yakunzwe cyane "Naritegereje" baririmbamo bati: “ Lalalalalala! Lalalalalala! La!
Naritegereje ndareba nsanga urakomeye! Nitegereje ijuru n’isi mbona ubutwari bwawe! Ndebye uburyo ndemye mu buhanga mbona icyubahiro cyawe! Uri Imana y’ukuri El Shadai, witwa Ndiho kandi uzahoraho n’ibindi.”
Ni indirimbo yatumye benshi bamenya uburyo Iriba Choir yari ifite umwihariko mu miririmbire no mu gutunganya ibihangano byayo.
Benshi baracyibuka abaririmbyi b’iyi korali bambaye amapantalo n’amajipo y’udukoboyi twari tugezweho icyo gihe, bahuje n’udupira twiza tw’umweru twibutsaga uniform za Compassion International.
Abana bazisimbiza munda! Horeb Choir post Cepiens UR Gikondo igiye gusangira agatuti na Iriba Choir
Ni imwe mu makorali yazanye udushya mu myambarire no mu miririmbire muri ADEPR, izindi korali zikaza gukurikiza bimwe mu byo yari yaratangije.
Iriba Choir yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1995, itangijwe n’abakirisitu basengeraga muri ADEPR Taba, icyo gihe izwi nka Butare Ville.
Mu ntangiriro yari igizwe n’abantu 18, nyuma iza kwaguka no kumenyekana binyuze mu ndirimbo zayo. Mu mwaka wa 2000 ni bwo yatangiye gukoresha izina rya Iriba Choir, rikaba ari ryo ikoresha kugeza uyu munsi.
Ku bakunzi ba Over Hit, Hyper Hit na Ultra Hit, cyane cyane abakuze bakurikirana umuziki wa Gospel, indirimbo “Nta Kibasha”ni imwe mu zo badashobora kwibagirwa. Ni indirimbo yakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwayo bwo kwibutsa abantu ko nta kintu kidashobokera Imana.
Yabereye umugisha abantu benshi bari mu bihe byo gutegereza amasezerano, inakomeza gukundisha Iriba Choir abakunzi bayo.
Imbaraga iyi korali yatangiranye n’ubutumwa yatangiye gutanga ziracyagaragara no muri iki gihe. Iriba Choir ikomeje gushyira hanze ibihangano bishya birimo “Mbega Imana”, imwe mu ndirimbo zigaragaza icyerekezo cyayo mu muziki wa Gospel no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ibi bigaragaza ko nubwo ifite amateka akomeye, itagendera kuri cyera habayeho Cyangwa se Nari umugabo mu myaka yashize, ahubwo ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa.
Kuba igiye gutaramana na Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo Campus ni inkuru nziza ku bakunzi b’amakorali yombi. Horeb Choir na yo ifite amateka mu muziki wa Gospel, yatangijwe n’abanyeshuri b’Abapentekote bigaga muri KIST, nyuma baza gukomeza umurimo w’ivugabutumwa muri kaminuza ya UR Gikondo.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo havutse Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, igamije gukomeza guhuza abahoze baririmba muri Horeb n’abakomeje gukunda umurimo w’Imana nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza.
Iki gitaramo cya KAPPARAH Live Concert gifite insanganyamatsiko yo muri 1 Yohana 2:1-2, kikaba kizaba mu minsi itatu.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo, gahunda izatangira saa 17:30 kugeza saa 21:00; ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo, itangire saa 14:00 kugeza saa 21:00; naho ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, ibikorwa bizatangira saa 07:00 kugeza saa 19:00.
Abateguye iki gitaramo bateguye iminsi yo kuramya, guhimbaza Imana no guhemburana binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana. Kuba Iriba Choir iri mu makorali azifatanya na Horeb ni amahirwe ku bakunzi bayo bakumbuye kuyibona mu gitaramo cyo mu murwa wa Kigali, bakongera kwibuka ibihe byiza banyuzemo bumva indirimbo zayo.
Abifuza andi makuru kuri KAPPARAH Live Concert bashobora guhamagara kuri +250 784 477 856 cyangwa +250 788 309 151. Igitaramo kizabera muri ADEPR SGEEM kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Iriba Choir yarikumbuwe mu murwa! Ku bakumbuye “Lalalalalala”, “Nta Kibasha” n’ibindi bihangano byayo, KAPPARAH Live Concert izaba umwanya wo kongera guhura n’iyi korali, ikongera kugaragaza impano n’ubutumwa imaze imyaka myinshi igeza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.