× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isengesho rimwe ryamuhesheje kubyara impanga nyuma yo kumara imyaka 13 havuyemo inda 20

Category: Testimonies  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Isengesho rimwe ryamuhesheje kubyara impanga nyuma yo kumara imyaka 13 havuyemo inda 20

Inda 20 zavuyemo mu myaka 13, Paramjit wo mu Buhinde areka kugerageza, nyuma yo gusengana umwete yisanga atwita impanga, kandi ziravuka

Paramjit, umugore w’imyaka 44, amaze imyaka 13 ahanganye n’urugendo rwo gushaka umwana, aho yatakaje inda 20, harimo n’impanga ze za mbere Amrit na Fateh yapfushije mu 2018.

We n’umugabo we Naminder bari baragerageje uburyo butandukanye bwo kubona umwana, harimo IVF, bwo gushaka umuntu wababyarira, bakamushyiramo intanga zabo, ariko bakomeza guhura n’ibibazo birimo inda zavuyemo, n’izindi mpamvu zatumaga atabasha kubyara.

Nyuma yo kubura impanga ze, Paramjit yavuze ko yagize agahinda gakomeye ndetse bikagira ingaruka no ku mubano we n’umugabo we. Yagize ati: “Nyuma yo kubura impanga zanjye, imbere mu mutima narapfuye. Numvaga meze nk’umuntu wapfuye agenda, ngerageza kubaho gusa.”

Mu 2022, ubwo yari ari mu Buhinde, yasuye ahantu hasengerwa harimo Hazoor Sahib na Amritsar, maze asenga asaba Imana ko yamuha umwana. Yagize ati: “Nimbona umwana, niba ubona ko nkwiriye kuba umubyeyi, nzamugarura hano.”

Nyuma y’ukwezi kumwe, Paramjit yasanze atwite. Igitangaje kurushaho, amaze ibyumweru bitandatu abaganga bamubwiye ko atwite impanga.

Ibyishimo bye byajyanye n’ubwoba, kuko yari yarigeze gutakaza impanga. Yagize ati: “Nabwiye Naminder nti: ‘Imana impaye impanga zanjye.’”

Inda ye yakurikiranwe cyane n’abaganga kubera amateka ye. Amaze ibyumweru 36, yabyaye impanga z’abakobwa, Avnoor na Ajooni, binyuze mu kubagwa.

Paramjit yavuze ko kubafata bwa mbere byari “umwanya utangaje kurusha indi yose mu buzima bwe”, nyuma y’urugendo rw’imyaka 13 no guhomba abana 20.

Avnoor na Ajooni ubu bari hafi kugira imyaka itatu. Paramjit yasangije iyi nkuru mu rwego rwo gutera ibyiringiro imiryango iri mu bibazo byo gutakaza inda no gushaka umwana. Yagize ati: “Hari ibyiringiro, n’iyo waba uri mu bihe by’umwijima mwinshi. Nubwo urugendo rwaba rurerure kandi rugoye, ibitangaza bibaho.”

Avnoor na Ajooni, benda kugira Isabukuru y’Amavuko

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.