Bahanye gatanya, ariko bongeye kubana: Inkuru z’abashakanye bongeye kurushinga nyuma ya gatanya.
Hari abantu batandukana n’abo bashakanye, bagatandukana mu buzima bwabo, ariko nyuma y’igihe bakongera kubona impamvu yo gusubirana.
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru The Washington Post ku wa 29 Ukwakira 2026 yagarutse ku miryango itatu yanyuze mu gutandukana, nyuma ikongera kurushinga, buri umwe ukagira impamvu zawo n’uburyo bwihariye wongeye kwihuza.
Umwe muri iyo miryango ni Brittany Bankhead na Brian Kendall bo muri Leta ya Texas muri Amerika. Bashakanye bwa mbere mu 2008, babyarana abana babiri, ariko nyuma y’imyaka 13 batandukana bitewe n’uko batari bakibanye neza.
Nubwo batandukanye, baguze amazu abiri yegeranye, buri umwe iye, kugira ngo abana babo bakomeze kubana n’ababyeyi bombi.
Nyuma y’igihe, bongeye kuganira no kwiyumvanamo, babona ko buri wese yari yarahindutse kandi yarakuze mu mitekerereze. Mu 2024, bongeye gukorera ubukwe mu Bufaransa, abana babo babafasha gusubiramo indahiro z’ishyingiranwa.
Undi muryango ni uwa JoAnn na Jay Ross, bashakanye mu 1965 JoAnn afite imyaka 18. Nyuma y’imyaka irindwi baratandukanye, ahanini bitewe n’uko Jay yakundaga kumara igihe kinini mu kazi, JoAnn na we akagira inshingano nyinshi z’akazi n’urugo. Mu 1975, Jay yagarutse muri Phoenix kwa JoAnn kugira ngo amufashe nyuma yo kubagwa.
Icyo gihe bongeye kwegerana, Jay yemera guhindura inshingano ze ku kazi kugira ngo bongere kubana. Mu 1976 barongeye barashyingiranwa. Bamaranye imyaka myinshi, JoAnn aba umwanditsi w’ibitabo birenga 100, Jay na we amufasha mu bitekerezo by’inkuru. Jay yaje kurwara indwara ya Parkinson, aza kwitabwaho mu rugo mu gihe cy’iminsi ye ya nyuma mu 2022.
Umuryango wa gatatu ni uwa Megan na Dylan Starling. Bashakanye mu 2019, ariko mu 2022 baratandukana nyuma y’ibibazo byari byaravutse mu rugo rwabo, birimo kutumvikana, ibibazo byakurikiye kubyara, icyorezo cya COVID-19 n’ubuhemu bwa Dylan.
Nyuma yo gutandukana, bakomeje gufatanya kurera umwana wabo w’umuhungu. Uko igihe cyagiye gihita, bongeye kwegerana, batangira kumarana igihe n’umwana wabo, ndetse Dylan akajya afasha Megan mu mirimo imwe yo mu rugo.
Muri Nyakanga 2026, bongeye gufata icyemezo cyo kurushinga, maze muri Kanama 2026 bakora ubukwe bwa kabiri. Icyo gihe bari bategereje undi mwana w’umukobwa.
Izi nkuru eshatu zigaragaza ko gutandukana atari ko buri gihe biba iherezo ry’urukundo, nubwo no gusubirana bitaba igisubizo kuri buri muryango.
Abavugwa muri iyi nkuru bagaragaje ko igihe cyo kubaho batandukanye cyabahaye umwanya wo kwisuzuma, guhindura imyitwarire no kongera kumenya ibyo buri wese akeneye mu mubano.
Zigaragaza kandi ko gusubirana bisaba ko impande zombi zibigiramo uruhare kandi zikagira ibyo ziga ku bibazo byatumye zitandukana.
Brittany Bankhead & Brian Kendall
JoAnn & Jay Ross
Megan & Dylan Starling