× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inama 4 zafasha abagore bakunda Imana bafite umubiri munini kwambara neza no kugaragara neza

Category: Fashion  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inama 4 zafasha abagore bakunda Imana bafite umubiri munini kwambara neza no kugaragara neza

Imyambarire igezweho ikomeje guhinduka, kandi muri iki gihe abantu benshi bagenda bemera ko ubwiza n’imyambarire bidakwiriye kugenwa n’ingano y’umubiri gusa

Umugore wese aba ashaka kugaragara neza, kwigirira icyizere no kwambara imyenda imubereye, igihe azi umubiri we n’ibimukwiriye. Biba akarusho iyo agiye mu materaniro, mu bikorwa byo kuramya Imana, yewe no mu buzima busanzwe.

Dore inama enye z’ingenzi zatanzwe na Buzzy Day zafasha cyane abagore bafite umubiri munini guhitamo imyambaro ibabera bakamera neza.

1. Banza umenye imiterere y’umubiri wawe

Umubiri wa buri muntu urihariye. Hari abagore bafite ibibuno bigari, abandi bakagira ibitugu bigari, abandi bakagira umubiri umeze nk’aho unepa bafite amacece, ndetse hakaba n’abafite imiterere y’umubiri itandukanye n’iyo.

Kumenya uko umubiri wawe uteye bishobora kugufasha guhitamo imyenda igaragaza neza imiterere yawe aho kuyihisha cyangwa kuyihatira kujya mu myambaro itagukwiriye.

Ni yo mpamvu mbere yo kugura imyenda, umugore akwiriye kwireba no kumenya ibice by’umubiri ashaka ko bigaragara neza kurushaho, hanyuma agahitamo imyenda ibimufashamo.

2. Hitamo imyenda y’imbere ikubereye

Imyenda y’imbere ni kimwe mu bintu bigira uruhare runini mu buryo imyenda yo hanze igaragara ku mubiri.

Urugero, isutiye ikwiye kuba ifashe amabere kandi ikaba itagukanda. Indi myenda y’imbere na yo ikwiriye kuba imeze neza ku buryo itagaragaza imirongo idakenewe cyangwa ngo itume imyenda yo hejuru iticara neza.

Iyo umugore atazi neza ingano cyangwa ubwoko bw’imyenda y’imbere bumukwiriye, ashobora no gusaba inama umuntu ubifitemo ubumenyi mu iduka ry’imyambaro.

3. Shyira umwihariko mu rukenyerero

Gushyira igice cy’urukenyerero ku murongo bishobora gufasha umubiri kugaragara neza kandi ugasa n’ufite ibipimo byiza.

Imyenda ifite umukandara uri hejuru, amakanzu ameze nka A-line, cyangwa umukandara ushyirwa ku ikanzu bishobora gufasha kugaragaza neza igice cyo hagati y’umubiri.

Icy’ingenzi si uguhisha umubiri, ahubwo ni uguhitamo imyenda ituma umuntu yumva amerewe neza kandi yizeye uko agaragara.

4. Ntugatinye gukoresha imitako n’ibindi byongera ubwiza

Inkweto nziza, isakoshi igaragara, amaherena, urunigi cyangwa indi mitako bishobora guhindura cyane uko umuntu agaragara.

Umugore ntakwiriye gutinya gukoresha amabara, imiterere y’imyenda itandukanye n’ibindi byiyongera ku myambaro, igihe abikunda kandi bimukwiriye.

Rimwe na rimwe, ikintu gito nk’isakoshi nziza cyangwa amaherena agaragara gishobora guhindura imyambaro isanzwe ikaba iyihariye.

Imyambarire myiza ntabwo isaba ko umuntu agira umubiri runaka. Icy’ingenzi ni ukumenya umubiri wawe, guhitamo imyenda ikubereye no kuyambara wiyizeye. Ingano y’umubiri ntikwiye kuba impamvu yo kwima umuntu amahirwe yo kwambara neza no kwigaragaza uko ashaka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.