Abanyamahanga basura Kigali bakomeje gushima ikawa itegurirwa muri Damour Barista Coffee Shop
Mu buzima, hari ibihe umuntu aba akeneye akanya ko kuruhuka, kuganira n’abo akunda no gushimira Imana ubuntu ikomeza kumugirira.
Waba ushaka gusohokana n’umukunzi wawe, umuryango wawe, inshuti cyangwa ushaka ahantu hatuje ho gukorera no kunywera ikawa nziza, Damour Barista Coffee Shop ni hamwe mu hantu wakorera ibyo byose. Kubera iki?
Mu gihe abakerarugendo n’abandi banyamahanga bakomeje gusura Umujyi wa Kigali muri ibi bihe by’impeshyi, bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko banyurwa n’ikawa itegurirwa muri Damour Barista Coffee Shop, iherereye muri Car Free Zone rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe muri bo, bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza no mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, bavuga ko bahisemo kujya bafatira ikawa muri iyi coffee shop kubera uburyo itegurwa ndetse n’uburyo bakirwa.
Bagaragaje ko ikawa bahabwa iba ifite uburyohe n’impumuro bibanyura, bakongeraho ko itegurwa n’ababifitiye ubumenyi, ibintu bavuga ko byatumye bayikunda kuva bahagera.
Uretse ikawa, aba banyamahanga bavuga ko bishimira n’aho iyi coffee shop iherereye. Bavuga ko Car Free Zone ari ahantu hatuje, hatuma babasha kuganira n’inshuti zabo, gukora inama zoroheje cyangwa kuruhuka nyuma y’umunsi wose batabangamiwe n’urusaku rw’imodoka.
Banagaragaje ko bishimira kuba bahabwa amahitamo y’ubwoko butandukanye bw’ikawa, harimo espresso, cappuccino, latte n’andi moko akunzwe ku Isi, yose ategurwa hifashishijwe ikawa y’u Rwanda.
Nyiri Damour Barista Coffee Shop, Shyirambere Jean D’Amour, yavuze ko bishimira kuba abashyitsi basura u Rwanda bagenda banyurwa na serivisi bahabwa.
Yagize ati: "Iyo tubona abanyamahanga bishimira ikawa tubateguriye biradushimisha cyane. Bidutera imbaraga zo gukomeza kunoza serivisi no guteza imbere ikawa y’u Rwanda kugira ngo buri wese uyisogongeye ajyane isura nziza y’igihugu cyacu."
Yongeyeho ko intego yabo ari ugukomeza gutanga ikawa iri ku rwego rwo hejuru no kwakira neza abakiriya bose, yaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, kugira ngo Damour Barista Coffee Shop ikomeze kuba hamwe mu hantu bahitamo mu gihe bashaka kunywa ikawa y’umwimerere.
Uretse serivisi zo gutanga ikawa, Damour Barista Coffee Shop inatanga working space, ahantu ho gukorera, ifite internet yihuta (Wi-Fi), ikoreshwa n’abanyeshuri, ba rwiyemezamirimo, abakorera kuri mudasobwa ndetse n’abakenera ahantu hatuje ho gukorera cyangwa kuganirira ku bikorwa byabo.
Mu minsi ishize, Car Free Zone yakiriye umubare munini w’abashyitsi baje mu Rwanda bitabiriye inama mpuzamahanga n’ibikorwa by’ubukerarugendo, aho bamwe muri bo bavuga ko kunywera ikawa muri Damour Barista Coffee Shop byabaye kimwe mu bintu bishimishije bibuka mu rugendo rwabo bakoreye i Kigali.
Mu gihe waba wagiyeyo, muri wa mwanya uba wishimira uburyohe bw’ikawa nyarwanda, ushobora no gufata umwanya wo kuzirikana ineza y’Imana, kuko impano nziza yose n’umugisha wose uturuka kuri Yo. Damour Barista Coffee Shop ikomeza kwakira abayigana bose.
Mu buzima bwa buri munsi buhora ku muvuduko, kubona ahantu umuntu yicarana n’abo akunda, agasangira na bo ikawa nziza akanashimira Imana ku mpano y’ubuzima, ni kimwe mu bintu bibafasha kubaka umubano mwiza.
Damour Barista Coffee Shop ikomeje kuba imwe mu hantu benshi bahitamo kugira ngo baganire, babashe kumva ubwiza bw’ibyo Imana yaremye bidasabye imbaraga n’ibitekerezo byinshi.
Ni ho hantu ushobora kunywera ikawa unatekereza ku bwiza bw’Imana