× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Icyuma, Oya. Yesu Ni Cyoyisi Yacu’ - Alicia na Germaine mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Category: Artists  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

'Icyuma, Oya. Yesu Ni Cyoyisi Yacu' - Alicia na Germaine mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Abahanzi Alicia na Germaine batangaje ko bazitabira igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima n’ahazaza habo.

Mu butumwa bashyize kuri Instagram, Alicia na Germaine batangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 bazaba bari i Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, aho bazifatanya n’abaturage mu gusoza ubu bukangurambaga.

Bati: “Hello Gatsibo! Gahunda ni Hehe n’Ibiyobyabwenge. ‘Icyuma, Oya. Yesu Ni Cyoyisi (choice) Yacu’. Muze tujyane i Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gusoza ubukangurambaga ‘Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!’”

Aba bahanzi bavuze ko iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima ndetse n’ejo hazaza h’urubyiruko, banashishikariza abantu kuzitabira.

Alicia na Germaine kandi bashimiye Baho Global Mission, ADEPR Ngarama n’andi matorero ya Gikristo yo muri Gatsibo bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa no kubatumira kugira ngo batange umusanzu wabo muri ubu bukangurambaga.

Ubu butumwa bwabo buje mu gihe iminsi yo gusoza “Ngarama Pentecoste 26” izaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, ku kibuga cya ADEPR-Ngarama kizwi nka Sahara.

Alicia na Germaine, bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Ibanga,” “Ibendera” “Uriyo,” "Urufatiro" n’izindi, bazaba mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa. Hazaba kandi hari abandi bahanzi barimo Theo Bosebabireba, Hoziana Choir, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga.

Uretse ibitaramo n’ubutumwa bw’abahanzi, gahunda yateguwe irimo ibiganiro ku buzima n’imiryango, ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibikorwa by’ubuzima, birimo gupima indwara zitandura ku bufatanye n’Ibitaro bya Ngarama.

Ubutumwa Alicia na Germaine batanze kuri Instagram bwongeye gushyira imbere igitekerezo cy’ingenzi cy’iki gikorwa: guhitamo ubuzima no kwanga ibiyobyabwenge, aho guhitamo inzira ishobora kwangiza ubuzima n’ahazaza h’urubyiruko.

Alicia na Germaine bagiye i Ngarama mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.