× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu bitatu ukora wajya mu rusengero ukishimirwa n’imyuka mibi aho kwakirwa na Mwuka Wera

Category: Ministry  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibintu bitatu ukora wajya mu rusengero ukishimirwa n'imyuka mibi aho kwakirwa na Mwuka Wera

Ubushakashatsi bwakozwe na Steven Pirutinsky, bwo mu 2024, bwakurikiranye abantu 397 mu gihe cy’imyaka 3, nyuma bwaragenzuwe basanga ’negative religious coping’ (gukoresha idini mu buryo bubi), ari bimwe mu bituma umuntu aramya imyuka mibi kandi ari mu rusengero, nk’uko Pub Med iherutse kubitangaza.

Kujya mu rusengero no kwitabira gahunda z’iyobokamana ntibihita bisobanura ko umuntu afite imitekerereze cyangwa imyitwarire ihuje n’Imana.

Bibiliya ishimangira ko Imana ireba n’umutima w’umuntu, atari ibikorwa bigaragara inyuma gusa. Ni yo mpamvu hari imyitwarire umuntu ashobora kugira, kandi ajya mu rusengero, ikamushyira mu mimerere yo gukurikira ibintu bitari iby’umwuka w’Imana.

1. Kujya mu rusengero ariko umutima wuzuye urwango n’uburyarya

Umuntu ashobora kuba yicaye mu rusengero, aririmba, asenga kandi agaragara nk’umukiranutsi, ariko imbere muri we yuzuye inzika, ishyari, urwango cyangwa kutababarira abandi.

Yesu yagaragaje ko Imana idashaka ibikorwa byo hanze gusa, ahubwo ko umutima w’umuntu ari ingenzi. Muri Matayo 5:23-24, Yesu yigishije ko iyo umuntu afitanye ikibazo na mugenzi we, aba agomba kubanza gushaka ubwiyunge.

Ibi bivuze ko gusenga iminwa ivuga iby’Imana ariko umutima ugakomeza kugendera mu rwango bishobora gutuma umuntu agirana imishyikirano n’imyuka mibi, ntiyakire umwuka wera.

Bityo, ikibazo si uko umuntu yinjiye mu rusengero afite ikosa rimwe. Ikibazo kiba igihe umuntu amenye ko afite imyitwarire mibi ariko akayikomeza nkana, akayihisha inyuma y’ibikorwa by’idini. Aba amaze kwinjirirwa.

2. Gukoresha idini nk’agakingirizo kagukingira ibibi

Hari abantu bashobora gutekereza ko gusenga cyangwa kujya mu rusengero bishobora gusibanganya ibyo bakora mu buzima bwa buri munsi, batabanje kwihana cyangwa guhindura imyitwarire.

Bibiliya iburira abantu nk’abo. Muri Yakobo 1:22 havuga ko umuntu adakwiriye kuba uwumva ijambo gusa, ahubwo ko agomba no kurishyira mu bikorwa.

Iyo umuntu akomeza kubeshya, kwambura abandi, guhemukira abandi cyangwa gukora ibindi bibi abizi neza, hanyuma akajya mu rusengero akumva ko ibikorwa by’idini bihagije, biratuma abandi bamwita umuntu mwiza, umukozi w’Imana n’andi mazina, aba ari kwibeshya ku cyo gusenga bisobanuye.

Aha ni ho bamwe bakoresha imvugo ngo “umwuka mubi winjiye mu muntu.” Ariko mu buryo bwitondewe, uwo muntu aba yemeye ko ibikorwa bibi biganza ubuzima bwe aho kwemera kuyoborwa n’amahame y’Imana. Iyo ni imyuka mibi, ni ko ikora.

3. Kwemera inyigisho zose zidasuzumwe no gukurikira ibintu by’umwuka bidashingiye ku Mana

Ikindi kibazo ni igihe umuntu ajya mu rusengero ariko akemera buri kintu cyose bamubwiye, atabanje kugenzura niba gihuje n’Ibyanditswe.

1 Yohana 4:1 hatanga umuburo wo kutizera buri mwuka, ahubwo hagasaba “kugerageza imyuka” kugira ngo harebwe niba iva ku Mana.

Ibi ni ingenzi cyane kuko ikintu cyose cyitwa “umwuka” cyangwa “igitangaza” atari ko kiba gituruka ku Mana. Umuntu ashobora gushukwa n’inyigisho, imihango cyangwa ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane iyo atamenyereye gusuzuma ibyo yigishwa.

Ni yo mpamvu umukristo adakwiriye gupima ukuri ashingiye ku marangamutima gusa, indirimbo, ibitangaza cyangwa uburyo umuntu avuga cyane mu rusengero. Agomba no kureba niba ibyo yigishwa bihuje n’Ijambo ry’Imana.

Kuba mu rusengero ubwabyo si byo bituma umuntu ayoborwa n’Umwuka Wera. Bibiliya ishimangira ukwizera, kwihana, gukunda abandi, kumvira Imana no kugenzura inyigisho umuntu yakira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.