Itsinda ry’abaramyi rya Elayone Music ryateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ryise None Urabikoze Worship Concert, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2026, kuri Expo Ground I Gikondo.
Kwinjira bizaba ari ubuntu, kandi hari impamvu eshatu zishobora gutuma iki gitaramo kiba umwanya wihariye ku bantu bakunda umuziki uhimbaza Imana.
1.Indirimbo ‘None Urabikoze’ imaze kurebwa inshuro miliyoni 5.5
Elayone Music yahisemo izina ry’igitaramo ishingiye ku ndirimbo yayo None Urabikoze, imaze kurebwa inshuro miliyoni 5.5 kuri YouTube.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo ikora mu buzima bw’abantu, ikaba ari imwe mu ndirimbo zagaragaje uko umuziki w’iri tsinda ugera ku bawukurikira. Ibi byonyine byatuma ubakunda.
Sangwa Serge, Perezida wa Elayone Music akaba n’uwashinze Elayone Ministries yagize ati: “Twagihuje n’indirimbo ‘None Urabikoze’, kuko ubutumwa buvugwamo ari na bwo buhamya bwacu tuzaba duhamya icyo gihe, dufatanyije n’abazaba bitabiriye igitaramo bafite ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bwabo binyuze muri iyo ndirimbo.”
Ibi bishobora gutuma iki gitaramo kirenga kuba umwanya wo kumva indirimbo, kikaba n’akanya ko kuzirikana ibyo abantu bashimira Imana mu buzima bwabo. Kugera aha utangiye kubakunda!
2. Ni igitaramo cya mbere Elayone Music iteguriye abantu bose, kandi kwinjira ni ubuntu
Aha ho wabakunda kurushaho. Nubwo Elayone Music imaze igihe ikora ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, None Urabikoze Worship Concert ni igitaramo cya mbere iri tsinda riteguriye abantu bose.
Ni intambwe nshya mu rugendo rwaryo, nk’uko Sangwa Serge yabigarutseho ati: “Ni igitaramo cya mbere gifunguye ku bantu bose, n’igihe gishya kuri twe cyo kugendana n’Imana mu bundi buryo.”
Abayobozi b’iri tsinda bagize bati: “Kwinjira twabigize ubuntu kuko ari byo Imana yadusabye gukora.” Ese si amahirwe yo kwifatanya n’iri tsinda mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, bitagusabye kwishyura amafaranga yo kwinjira?
3. Ni igice gishya cy’igikorwa ‘Ubuhamya Bushya’, kandi Elayone Music imenyerewe mu muziki wa ‘live’
Umuziki uhura na ba nyirawo. Elayone Music isanzwe ikora igikorwa cyiswe Ubuhamya Bushya, aho abaririmbyi n’abandi bahurira hamwe bagashimira Imana ibyo yabakoreye.
Muri ibyo bikorwa, iri tsinda rinakora amashusho y’indirimbo mu buryo bwa live recording, aho abaririmbyi baririmba baherekejwe n’abacuranzi bacuranga umuziki w’umwimerere.
Sangwa Serge yavuze ko igitaramo None Urabikoze Worship Concert kizaba ari igice gishya cy’iki gikorwa, kikibanda ku buhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bw’abantu.
Elayone Music imaze gukora indirimbo zirimo Ijoro Rimwe, Mana Urahambaye, Mu Gikorwa Kimwe, Narakubonye, Jambo, Arera na Araganje, ziyongera kuri None Urabikoze.
Iri tsinda ribarizwa muri Elayone Ministries, umuryango watangijwe na Sangwa Serge mu 2007, ubwo urubyiruko rwishyiraga hamwe rugamije gukorera Imana no kuyimenyekanisha.
Elayone Music igizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ya Pantekote, barimo abasore, inkumi, abagabo n’abagore bafite imibereho itandukanye. Sangwa Serge avuga ko icyo bashyira imbere ari ubushake bwo gukorera Imana no kwemera kuyoborwa n’Ijambo ryayo.
Igitaramo None Urabikoze Worship Concert kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2026, kuri Expo Ground i Gikondo, kandi kwinjira ni ubuntu.
Gishingiye ku butumwa bwo muri Yesaya 43:19 buvuga ku kintu gishya Imana igiye gukora, kikaba n’umwanya Elayone Music yifuza guhuriramo n’abantu bazashimira Imana ku byo yabakoreye.
Elayone Music yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise None Urabikoze Worship Concert, kizaba ku wa 22 Ugushyingo 2026, kuri Expo Ground I Gikondo.
None Urabikoze- Indirimbo yabyaye igitaramo! Yirebe kuri YouTube