Amatunda, ni Indirimbo ya Hermon Choir imaze imyaka myinshi, ishingiye ku magambo akomeye yo mu Ndirimbo ya Salomo.
Korari Hermon yo mu Itorero ADEPR Rubona, Paruwasi ya Rubavu, yongeye gusubiramo indirimbo yayo ya kera yise “Amatunda”, indirimbo ivuga ku rukundo rw’Umukwe, ari we Kristo, akunda Umugeni we, ari we Torero rye.
Iyi ndirimbo yanditswe mu mwaka wa 2004 n’umuririmbyi wa Hermon witwa Théopiste, ariko nyuma y’imyaka myinshi yongeye gusubirwamo mu buryo bujyanye n’igihe, ndetse ishyirwa hanze ku mugaragaro kuri YouTube ku wa 26 Nzeri 2026.
Hermon Choir yashinzwe mu 1998, ikaba ibarizwa muri ADEPR Rubona, Paruwasi ya Rubavu. Ubu ifite abaririmbyi 103, kandi intumbero yayo ni kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, gushishikariza abantu kureka ibyaha no kunga ubumwe na Kristo Yesu.
Perezida wayo, Tubanambazi Théoneste yagze ati “Amatunda yongeye gukorwa kubera ko ari indirimbo imaze igihe ikundwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye, yaba abakuru n’abato, abo mu matorero n’amadini atandukanye ndetse n’abataramenya Imana.”
Ariko ikintu gituma iyi ndirimbo irushaho kuba umwihariko ni uko amagambo yayo afite aho ahurira cyane n’ibivugwa mu gitabo cy’Idirimbo ya Salomo. Mu ndirimbo haririmbwamo umuntu wihishe mu mahema y’umukunzi we, akamugereranya nk’igitero cy’ingabo, ndetse akavuga ko ari inyamibwa iruta abandi n’inzovu.
Ibi ntibigarukira ku mvugo y’ubusizi yakozwe na Hermon, kuko Indirimbo ya Salomo na yo ikoresha amashusho y’urukundo nk’aya mu gusobanura ubwiza n’umwihariko w’umukunzi.
Urugero, mu Ndirimbo ya Salomo 2:3, umukobwa avuga ku mukunzi we amugereranya n’igiti cy’imbuto mu biti byo mu ishyamba, akavuga ko yicaye mu gicucu cye kandi ko imbuto ze zimushimisha.
Ni ho amagambo y’indirimbo avuga ati: “Nicaye mu gicucu cye nezerewe / Amatunda ye arandoheye.” Iyi mvugo ni imwe mu mpamvu “Amatunda” ishobora kumvikana nk’indirimbo yakuye imvugo yayo mu rurimi rw’ubusizi rukoreshwa muri icyo gitabo cya Bibiliya.
Indirimbo kandi ivuga ko umukunzi afite “impumuro nziza”, kandi no mu Ndirimbo ya Salomo hakoresha cyane ishusho y’impumuro y’amavuta meza mu kuvuga ku mukunzi. Mu Ndirimbo ya Salomo 1:3, impumuro y’amavuta y’umukunzi igereranywa n’amavuta meza kandi izina rye rikagereranywa n’amavuta yasutswe ku mutwe.
Hari n’ahandi amagambo y’indirimbo yegera cyane imvugo yo mu Ndirimbo ya Salomo, aho igira iti “Areshya n’ibiti by’i Lebanoni.” Muri icyo gitabo cya Bibiliya, Lebanoni na yo ikoreshwa mu kugereranya ubwiza n’icyubahiro cy’umukunzi.
Ni na yo mpamvu Hermon Choir ivuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu urukundo Kristo, Umukwe ukunda Umugeni we, ari we Torero rye, ndetse no kugaragaza ko kuba hafi ya Kristo no kuba muri we bifite inyungu nyinshi.
Uko indirimbo igenda igereranya amatunda, impumuro nziza, ibiti by’i Lebanoni n’izindi mvugo z’ubusizi, bituma iryoha cyane, bikarushaho kumvikanisha uburyo amagambo ya Bibiliya ashobora guhinduka indirimbo igera ku bantu benshi.
Kuri Hermon Choir, gusubiramo “Amatunda” ntabwo ari ugusubiramo indirimbo ya kera gusa, ahubwo ni ukongera kuyishyira mu buryo bushobora kuyigeza ku bakunzi bayo bo muri iki gihe.
Kugeza ubu, Hermon Choir ifite n’izindi ndirimbo n’ibitaramo yakoze birimo “Tuzakomeza Guhumba,” “Ibidashobokera Abana b’abantu,” “Mugihe cya Yosua,” n’izindi.
Korari Hermon kandi yatangaje ko iteganya gushyira hanze izindi ndirimbo nshya zakozwe mu buryo bwa Live Record, igikorwa kizabera mu giterane iri gutegura mu mezi ari imbere.
Kuva yashinzwe mu 1998, Hermon Choir yakoze n’ibikorwa bigamije guteza imbere abaririmbyi bayo no gufasha abatishoboye, aho bamwe bahawe igishoro.
Ariko muri iki gihe, “Amatunda” ni yo yongeye kubagarura ku ndirimbo yanditswe mu 2004, indirimbo yubatse ku rurimi rw’ubusizi rufitanye isano ikomeye n’amagambo ari mu Ndirimbo ya Salomo.
Reba indirimbo isubiwemo, Amatunda, kuri YouTube