Christa Pike, umugore w’imyaka 50 wari warakatiwe urwo gupfa muri Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse igikorwa cyo kumwica hakoreshejwe urushinge rw’imiti, nyuma y’uko inshuro ebyiri hageragejwe kumuha imiti yica ntapfe.
Christa Pike, umugore wari wakatiwe urwo gupfa muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yarahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe umukobwa w’imyaka 19 mu 1995.
Pike yavuzwe kandi nk’umuntu wari ufite imyemerere ijyanye na Satani, kuko mu gihe cy’ubwicanyi bwakorewe Colleen Slemmer, bashushanyije icyo bita pentagram ku mubiri w’uwishwe.
Pentagram ni ikimenyetso cy’inyenyeri ifite imirongo itanu, kandi mu myemerere imwe ya Satanism cyangwa abasenga Satani, cyane cyane pentagram yashushanyijwe icuritse, kumwe inyenyeri iba ifite udutwe dutanu, ariko kamwe kagacurikwa kakareba hasi, ikoreshwa nk’ikimenyetso gifitanye isano no gusenga cyangwa kwiyegurura Satani.
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, Pike yahawe inshinge ebyiri za pentobarbital muri gereza ya Riverbend Maximum Security Institution.
Abatangabuhamya bavuze ko nyuma yazo yakomeje guhumeka, akumva kandi akagona byo gusinzira, ndetse aza no kuvuga ko yumvaga ukuboko kwe kuri gushya cyane. Nyuma y’igihe kirekire, yajyanywe kwa muganga.
Abaganga barimo gushaka gusobanura impamvu iyo miti itamwishe nk’uko byari biteganyijwe. Umuganga Joel Zivot yavuze ko bishoboka ko imiti itageze mu maraso ye ku rugero rukwiriye, kandi hakaba hari impungenge ko gutinda gutangira kumufasha bishobora kuba byaragize ingaruka ku bwonko.
Pike yari yarakatiwe urwo gupfa kubera icyaha cyo kwica Colleen Slemmer w’imyaka 19 mu 1995. Ubuyobozi bwa Tennessee bwatangaje ko bugiye gukora iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane neza icyabaye, kandi ko igikorwa cy’urupfu cyari giteganyijwe kitazaba muri uyu mwaka.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump, yanenze itsinda ryagombaga kwica Pike, avuga ko atumva impamvu ryananiwe kumwica. Kugerageza kumwica inshuro ebyiri bikanga, biri gutuma hari abibaza niba atari Imana yaba iri kumurokora.
Abenshi bakomeje kuvuga ko ari igihe cye kitari cyakageze, ko Satani akorera ari we wamurinze!