× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alice Zahabu yinjiye mu muziki ahishura uruhare rwa Ben na Chance mu rugendo rwe rw’agakiza

Category: Artists  »  1 week ago »  Pacifique Iraguha

Alice Zahabu yinjiye mu muziki ahishura uruhare rwa Ben na Chance mu rugendo rwe rw'agakiza

Umuziki wa Gospel ukomeje kunguka impano nshya, aho Alice Zahabu yinjiye ku mugaragaro mu muziki nk’umuhanzikazi wigenga, afite icyifuzo cyo kugeza indirimbo ze ku bantu hirya no hino ku isi no gutuma ubutumwa bwazo buhindura imitima y’abazumva.

Alice Zahabu utuye muri Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiranye indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante”, iri mu Giswahili kandi yubakiye ku butumwa bwo gushimira Imana ku bw’ibyiza yamukoreye.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Alice Zahabu yavuze ko amaze imyaka myinshi aririmba muri korali, ariko akaba yaramenye neza impano ye yo kwandika, guhimba no kuramya nyuma y’igihe cyihariye yamaze mu masengesho yo kwiyiriza ubusa.

Ati: “Abantu dufite impano zihishe muri twe tutazi! Namenye impano yanjye ubwo nari mu gihe cy’amasengesho, Imana impishurira ko mfite impano yo kwandika no guhimba indirimbo no kuramya.”

Nubwo “Nasema Asante” ari yo ndirimbo ye ya mbere yasohoye nk’umuhanzi wigenga, Alice afite izindi ndirimbo nyinshi yanditse kandi ateganya gukomeza kuzishyira hanze.

Mu rugendo rwe rw’agakiza, Alice avuga ko Ben na Chance bamubereye umugisha, cyane cyane binyuze mu ndirimbo yabo “Urupfu Rubabaje”, avuga ko yamufashije kurushaho kwegera Imana binyuze mu butumwa bw’iyi ndirimbo bwamukoze ku mutima.

Yagize ati:"Nkunda kuramya cyane umuntu wese uramya Yesu bivuye ku mutima aramfasha! ariko navuga ko Ben na Chance ari bo bambereye umugisha kubera indirimbo yabo yitwa "Urupfu Rubabaje" ni yo yatumye ninjira mu gakiza cyaane!"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NASEMA ASANTE" YA ALICE ZAHABU

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.