Umuramyi Ufitimana Alicia, umwe mu bagize itsinda rya Alicia & Germaine, yizihije isabukuru y’amavuko ku wa 24 Ukwakira 2026, murumuna we Germaine Ufitimana amwifuriza gukomeza kuba umutoni ku Mana no kuba umuyoboro ugeza ihumure n’ubutumwa bwiza ku bantu.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’itsinda rya Alicia & Germaine na ABA Music, Alicia yifurijwe gukomeza gukorera Imana, akomeza kuyiringira no kugeza ku bandi ubutumwa bububaka.
Bamwifurije gukomeza kuririmba amagambo agira ati: “Kwimura Uwiteka ngo nkorere izindi mana biragatsindwa. Imana ihumeka, njye nkabaho, iyo ni yo niringiye.”
Ni amagambo ari mu ndirimbo Ibanga baheruka gushyira hanze, indirimbo igiye kuzuza abayirebye miriyoni, kuko ubu iri kubarirwa mu bihumbi 995 mu mezi atatu gusa imaze isohotse.
Murumuna we Germaine na we yamwifurije isabukuru nziza, amwibutsa ko ari umukobwa w’Imana, agaragaza ko yifuza ko yakomeza kubaho yishingikirije ku masezerano yayo. Yanditse mu Cyongereza gitomoye ati: “Just a daughter of the King, livin’ out his promises”, bisobanuye ngo “Umukobwa w’Umwami gusa, ubaho ashingiye ku masezerano ye.”
Ubu butumwa yabujyanishije n’umurongo wo muri Bibiliya wo mu Baroma 15:13, aho muri Bibiliya zimwe na zimwe uvuga uti: “Imana itanga ibyiringiro ibuzuze ibyishimo byose n’amahoro bitewe n’uko muyizera, kugira ngo ibyiringiro byanyu birusheho kugwira binyuze ku mbaraga z’umwuka wera.”
Alicia na Germaine ni abakobwa bavukana bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni abakobwa ba Ufitimana Innocent, ari na we ubafasha mu rugendo rwabo rwa muzika. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Rugaba”, “Ibendera”, “Uriyo” na “Ibanga”, yakunzwe cyane nyuma yo gusohoka ku wa 8 Nyakanga 2026.
Uretse umuziki, Alicia akomeje kwiga ubuvuzi n’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye
Ubutumwa bwa Germaine kuri Alicia wagize Isabukuru bushingiye ku magambo ari mu Baroma 15:13
HBD to her 🎂🎂🎂