Ngarambe François-Xavier n’umugore we, Yvonne-Solange Ngarambe, bifurije umuhungu wabo Rwego isabukuru nziza y’imyaka 32, bamwifuriza gukomeza kugira ubuzima bushingiye ku Mana no ku kubera abandi umugisha.
Mu butumwa basangije ku rubuga rwa Facebook ku wa 28 Ukwakira 2026, bagaragaje ko bashimira Imana yabahaye amahirwe yo kumubyara ku itariki ya 27 Ukwakira 1994, ari na yo tariki yujujeho imyaka 32.
Ubwo butumwa bugira buti: “Mwana wacu dukunda, Rwego, ‘mpfukamye imbere y’Imana Data, Yo ikitwa ububyeyi bwose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi’ (Efez.3,14), nyishimira ko ku itariki nk’iyi ngiyi, 27/10/1994, hashize imyaka 32, yaduhaye, nyoko nanjye, kukubyara. Tukwifurije isabukuru nziza.
Ubuzima bwawe bukomeze bushinge imizi mu Mana, Yo, Sooko yabwo, maze were imbuto nyinshi ziyihesha ikuzo, zinagira uruhare mu mukiro w’abantu bose, nta we usizwe inyuma.
Kuba ufite Igihugu cy’inkomoko, ukagira n’icyo wavukiyemo, biguhe guhorana umutima wagutse, wakira buri wese ugusanze.
Turashimira Imana ko, ku myaka yawe 32, uri umugabo wubatse urugo, uri n’umubyeyi mwiza. Komeza ukunde abo Imana yagushyize hafi, maze urugo rwanyu rusendere urukundo, urwo rukundo rugere ku bari mu bwumirane, rubuhire, bagarure ubuzima, urukundo rwogere hose. Turagukunda. Turagusabira.”
Ngarambe François-Xavier ni Umunyarwanda wamenyekanye mu nzego zitandukanye zirimo umuziki, uburezi, dipolomasi n’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavutse ku wa 3 Ukuboza 1962 muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu muryango waje kwimukira mu Rwanda akiri uruhinja.
Yize amateka muri Kaminuza y’u Burundi hagati ya 1980 na 1985, nyuma akora akazi k’ubwarimu mu gihe cy’imyaka igera kuri 20.
Mu muziki, azwi cyane ku ndirimbo “Umwana ni Umutware”, yamenyekanye cyane mu 1987 ubwo yitabiraga irushanwa rya Découvertes ryategurwaga na Radio France Internationale, aho indirimbo ye yahembwe ku rwego rw’u Rwanda.
Yanakoze umuziki uvuga ku burenganzira bw’abana, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Mu zindi nshingano yagiye agira, yabaye umudipolomate uhagarariye u Rwanda mu bihugu byo muri Aziya n’u Burayi no mu Muryango w’Abibumbye.
Yanabaye umwe mu bashinze umuryango Ibuka mu 1995, awubera Umunyamabanga Mukuru kuva mu 2000 kugeza mu 2003, nyuma awubera Perezida kuva mu 2003 kugeza mu 2007.
Mu buzima bw’umuryango, yashakanye na Yvonne-Solange Kagoyire ku wa 1 Mutarama 1994, bakaba barabyaranye abana batanu, nk’uko inkuru ya Rwanda Magazine yo mu 2017 ibivuga.
Iyo nkuru ivuga amazina yabo nka Ngarambe Rwego Emmanuel-Jim, Ngarambe Rwema Daniel-Marie, Ngarambe Rwiru Nganzo Claude-Samuel, Ngarambe Rwere Michael na Ngarambe Rwiza Raphael.
Ngarambe Rwego Emmanuel-Jim ni we mwana mukuru wa Xavier, ari na we bifurije isabukuru ku myaka ye 32 amaze ku mubumbe Imana yaremye ikbwita Isi. Rwego ni Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya Siporo mu Rwanda kuva kuya 20 ukuboza 2024.
Ngarambe Rwego Emmanuel-Jim, umuhungu mukuru wa Ngarambe François-Xavier n’umugore we, Yvonne-Solange Ngarambe, yujuje imyaka 32
Ngarambe François-Xavier n’umugore we, Yvonne-Solange Ngarambe bifurije umuhungu wabo mukuru Isabukuru nziza, bamuragiza Imana. Ku ifoto, ni we wari ukiri umwana