Umuramyi Umugiraneza Eliphase, umusore ukomoka i Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ariko ubu akaba atuye i Muhanga, aho akorera umurimo wo kuvuga ubutumwa muri ADEPR Ruvumera, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imbabazi”.
Imbabazi ni indirimbo yibanda ku butumwa bwo kwibutsa abantu ko Imana igira imbabazi kandi ko buri wese akwiriye kuzakira.
Eliphase, usanzwe ari umuririmbyi muri Korali Wasafiri ibarizwa i Muhanga, avuga ko “Imbabazi” yayikoze agamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’uko Imana itajya ibatererana, ahubwo ko ibatega amaboko kugira ngo bayigarukire.
Uyu muhanzi avuga ku butumwa bw’ingenzi buri muri iyi ndirimbo, ubwo yaganiraga na Paradise yagize ati: “Ni ukwakira imbabazi z’Imana. Ku bwange, umuntu wese wumva “Imbabazi” akwiriye gusigarana ubutumwa bwo kumenya ko Imana igira imbabazi, bityo akakira izo mbabazi kandi akayigarukira.”
“Imbabazi” ije ikurikira izindi ndirimbo Eliphase amaze gushyira hanze, zirimo “Tumushime Yesu,” “Garukiraho” na “Ibyirato.” Ariko avuga ko icyihariye kuri iyi nshya ari uko yibanda by’umwihariko ku mbabazi z’Imana no ku butumwa bwo kuzakira.
Eliphase avuga ko intego ye nk’umuhanzi wa Gospel ari ugukoresha indirimbo mu kugeza abantu ku Mana, bakayizera, bakava mu byaha kandi bakiga kuyishima.
“Imbabazi” na yo ni imwe mu ntambwe ateye muri urwo rugendo, aho ubutumwa bwayo busaba uwumva indirimbo kutirengagiza imbabazi z’Imana ahubwo akazakira.