Umuramyi Brian Blessed yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze arushinze n’umugore we Dinah, amushimira urukundo, ubufatanye mu murimo w’Imana n’umugisha wo kubyarana umwana w’umuhungu w’imfura witwa Rauel.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook, Brian Blessed yavuze ko buri mwaka w’ishyingiranwa ryabo wagize umwihariko, kandi ko ashimira Imana ku bw’umugore yamuhaye.
Yagize ati: “Imyaka itatu tumaranye mu rushako, icyo nshobora gukora ni ugushimira Imana yakumpaye. Buri mwaka watuzaniye inkuru nziza yihariye. Umwaka wa mbere wari uw’urugendo rwacu rwa nyuma y’ubukwe, utangirana n’ibyishimo n’inzibutso zitazibagirana.”
Yakomeje avuga ko umwaka wa kabiri wabaye igihe cy’ingenzi mu buzima bwabo, kuko watumye barushaho gukorera Imana bari kumwe no kubaka umurimo wabo, bakaba umugabo n’umugore bafatanyije n’intego imwe.
Ati: “Umwaka wa kabiri ni wo twatangiriyemo gukorera Imana no kubaka umurimo wacu turi kumwe, ntitwahinduka umugabo n’umugore gusa, ahubwo tunaba abafatanyije mu ntego.”
Brian Blessed yavuze ko umwaka wa gatatu wabaye uw’igitangaza kurushaho, kuko Dinah yamugize umubyeyi w’umuhungu wabo witwa Rauel. Yavuze ko ari umugisha n’ikimenyetso cy’uko Imana yakomeje kubitaho.
Yagize ati: “Uyu mwaka wa gatatu wabaye uw’igitangaza. Wahinduye ubuzima bwanjye unyongera indi nshingano, umpindura se w’umuhungu wacu mwiza, Rauel. Mbega umugisha n’ikimenyetso cy’ubudahemuka bw’Imana!”
Yagaragaje ko Dinah atari umugore we gusa, ahubwo ko ari n’inshuti ye magara, uwo bafatanya umurimo w’Imana, gusenga ndetse n’ubuzima bw’umuryango.
Ati: “Mukundwa wanjye, urenze kuba umugore wanjye. Uri urukundo rw’ubugingo bwanjye, inshuti yanjye magara, uwo dufatanya umurimo w’Imana, uwo dusengana n’aho umutima wanjye uruhukira.”
Yongeyeho ko akunda uburyo Dinah akunda Imana, akamukunda na we, kandi akitangira umuryango wabo. Yavuze ko ari we mugore yifuzaga ko bazabana mu buzima, mu murimo w’Imana no mu bihe bitandukanye bazanyuramo.
Brian Blessed yavuze ko n’iyo yahabwa amahirwe yo kongera guhitamo uwo babana, yakongera guhitamo Dinah nta gushidikanya.
Yagize ati: “Ndamutse mbonye amahirwe yo kongera guhitamo, nakongera kuguhitamo ntazuyaje. Ndashaka gukomeza kugukunda, gukorera Imana turi kumwe, kurera abana bacu no kuzagera mu zabukuru turi kumwe.”
Yashimiye umugore we kuba yaramuhisemo, akamukunda kandi bakubaka ubuzima bwabo bafatanyije. Yavuze ko yizera ko nubwo bamaze imyaka itatu bashakanye, ibihe byiza kurushaho bikiri imbere yabo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Brian Blessed yifurije Dinah isabukuru nziza y’imyaka itatu bamaze bashakanye, amwizeza ko azakomeza kumuhitamo uko ibihe bizagenda bihinduka.
Yagize ati: “Isabukuru nziza y’imyaka itatu, mugore wanjye mwiza. Uri urukundo rwanjye n’ubuzima bwanjye, Dinah. Nguhitamo uyu munsi, ejo n’iteka ryose.”
Nyuma yo gushyira ubu butumwa hanze, abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza y’ishyingiranwa, banashimira Imana ku bw’umwana wabo mushya