× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Sibomana wahanuye ko hagiye kuvuka igihugu gishya cya ’Repubulika ya Kivu’ azanye ubundi buhanuzi

Category: Pastors  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bishop Sibomana wahanuye ko hagiye kuvuka igihugu gishya cya 'Repubulika ya Kivu' azanye ubundi buhanuzi

Bishop Sibomana Samuel yatangaje ko amaze imyaka irenga 25 ahabwa n’Imana amayerekwa ajyanye n’ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), avuga ko ibyo yabonye byinshi biri kugenda bisohora, kandi ko hari ibindi bikomeye bikiri imbere.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku wa 6 Kanama 2026 kuri YouTube ya Gakondo TV News, aho yavuze ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Kongo, ku hazaza h’Abanyamulenge, M23, Twirwaneho ndetse n’icyo yise "Repubulika ya Kivu."

Bishop Sibomana wavukiye muri Kongo agakurira hagati ya Kongo n’u Rwanda, mbere yo kwiga ibijyanye na Population Studies (Demography) mu Buhinde, yavuze ko guhera mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye kugira umutwaro wo gusengera igihugu cya Kongo, ari na bwo ngo Imana yatangiye kumwereka ibyari kuzahabera.

Yagize ati: "Guhera mu mwaka wa 2000 ni bwo nagize umutwaro wo gusengera igihugu. Nagize iyerekwa rya Kongo, Imana itangira kunyereka ibizayibamo."

Yavuze ko mbere y’uko intambara zikaza umurego mu Burasirazuba bwa Kongo, yari yareretswe ko hazavuka imitwe ya M23 na Twirwaneho, ndetse ko hari uduce nka Goma na Bukavu twari kuzafatwa, ibintu avuga ko byaje kuba.

Mu butumwa bwe, yasabye Abanyamulenge kudacika intege, avuga ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye byo kwicwa no kunyagwa, ngo hari ejo heza Imana yabateguriye.

Ati: "Abanyamulenge nimuhumure. Mwatakaje byinshi, ariko nyuma yo gupfusha no kunyagwa, hari ikintu cyiza Imana iri kubategurira."

Bishop Sibomana yavuze ko, nk’uko abyizera, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru bakwiriye gushyigikira umutwe wa Twirwaneho, kuko ngo ari wo uzatanga igisubizo kirambye ku bibazo byabo.

Yongeyeho ko, nubwo ubutumwa bwe bwibanda ku Banyamulenge, amahoro azagera no ku yandi moko arimo Ababembe n’andi atuye muri ibyo bice.

Kimwe mu bintu bikomeye yavuze ni uko yabonye Kongo izacikamo ibice bibiri, hakavuka igihugu gishya yise Repubulika ya Kivu.

Yagize ati: "Hari igihugu Imana igiye gutanga. Nsaba Abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’Abatutsi (bo muri Kongo) kwitegura gutaha, kuko igihugu cyarabonetse."

Uyu mupasiteri wavukiye muri Kongo, yakomeje avuga ko muri icyo gihugu gishya yabonye Perezida azaba ari Umututsi, kandi ngo amahanga azashyigikira uwo mugambi.

Mu byo yavuze kandi harimo ko nyuma y’intambara hazaza amahoro n’iterambere rikomeye muri Minembwe. Ngo yabonye abaturage bahinga kijyambere, borora inka z’umukamo, hubakwa inganda zitunganya amata hakanavumburwa amabuye y’agaciro harimo na zahabu.

Ati: "Nabonye abazungu benshi baza gucukura amabuye mu mashyamba. Nabonye Minembwe ihindutse ahantu h’iterambere rikomeye."

Yongeyeho ko ikibuga cy’indege cya Minembwe kizubakwa kikaba kimwe mu byiza, ndetse ko hazabaho ubucuruzi bukomeye bushingiye ku bworozi, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku birebana n’intambara iri gukomeza kubera muri Kongo, yavuze ko nyuma ya M23 na Twirwaneho hazavuka undi mutwe uzahuriza hamwe izo ngabo, maze hakabaho ubuyobozi bumwe.

Yavuze kandi ko imijyi irimo Uvira, Nganji, Rulimba, Kisangani, Kingi, Ituri ndetse na Lubumbashi izafatwa mbere y’uko Kongo icikamo kabiri.

Mu gusoza ubuhanuzi bwe, Bishop Sibomana Samuel yavuze ko asaba abakomeza gusenga kudacika intege, kuko ngo nk’uko abyizera, Imana yamweretse ko amaherezo hazabaho amahoro n’iterambere muri ibyo bice.

Icyitonderwa: Ibi ni ibyatangajwe na Bishop Sibomana Samuel mu kiganiro cye cyo ku wa 6 Kanama 2026 kuri Gakondo TV News. Ni ibivuga ku buhanuzi n’ibyo avuga ko yeretswe, ntabwo ari amakuru yemejwe cyangwa imyanzuro y’inzego zemewe n’amategeko.

Umva ubuhanuzi bwose

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.