Abaramyi b’impanga Hyguette na Cynthia bongeye kugaruka mu muziki wa Gospel n’indirimbo nshya bise "Nyuzura”, igamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana itajya itererana uyizera, nubwo yaba ari mu bihe bikomeye.
Aba bakobwa bavuga ko ubutumwa bukubiye muri “Nyuzura” ari ugukomeza abantu banyura mu bihe bitandukanye by’ubuzima, bakabibutsa gukomeza kwizera Imana no kutagira ubwoba kuko Imana ihorana n’abayiringira.
“Nyuzura” ije ikurikira indirimbo yabo “Ibihe”, na yo yari igamije guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.
Hyguette na Cynthia bavuga ko kimwe mu byabashimishije cyane nyuma yo gusohora “Ibihe” ari ubutumwa bakiriye buturuka ku bantu bababwiye ko indirimbo yabagiriye akamaro, bamwe bakagarukira Imana abandi bakihana.
Kuri bo, ibyo byabaye ikimenyetso cy’uko ubutumwa banyuza mu muziki bugera ku mitima y’abantu, ari na byo bibatera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano byubaka.
Urukundo rw’abakunzi babo rubatera imbaraga
Nubwo ari abahanzi bakiri bato, Hyguette na Cynthia bavuga ko igikomeje kubatangaza cyane ari uburyo abantu bakomeje kubakunda no kubashyigikira.
Bati “Uburyo abantu badukunze bagakomeza kutwereka ko turi kumwe na bo” ni kimwe mu bintu bibatera imbaraga mu rugendo rwabo rwa muzika.
Aba bakobwa b’i mpanga kandi bafite icyifuzo cyo kugeza ubutumwa bwabo ku bantu benshi no gutaramira hanze y’u Rwanda. Mu bihugu bifuza kuzakoreramo ibitaramo harimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari ho bavuga ko bafite abantu benshi babakurikira.
Mbere ya “Nyuzura”, aba bakobwa bari bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo *“Ni Wowe”, “Jehova”, “Waratwibutse”, “Iherezo”, “Wera”, “Amen” na “Ibihe.”
“Ibihe” yari indirimbo ya karindwi basohoye kuva batangira urugendo rwabo mu muziki.
“Waratwibutse” yo yari ishingiye ku buhamya bw’ibyo bavuga ko Imana yabakoreye kuva batangira uyu murimo, mu gihe “Iherezo” yari ifite ubutumwa bw’ihumure ku bantu banyura mu bibazo.
“Ibihe”, yanditswe na *Niyo Bosco, na yo yakomeje uwo murongo w’ihumure no gukomeza abantu bari mu bihe bikomeye.
Ishimwe Hyguette na Ahishakiye Cynthia, abakobwa b’impanga bakomoka mu Karere ka Rubavu. Bavutse mu 2007, bakaba barakuze bakunda kuririmba no kuramya Imana.
Hyguette na Cynthia abaramyi bashya bakunzwe cyane.
Mu 2024 ni bwo batangiye urugendo rwabo mu muziki nk’abahanzi bigenga, batangirana na “Ni Wowe.” Babarizwa muri MPA Music (Mpayana World) iyobowe na Ishimwe Mpayana Claude.
Umwihariko wabo ukomeye ni ukuba ari impanga z’ukuri kandi basa cyane, ibintu na bo bavuga ko rimwe na rimwe bituma abantu, ndetse n’abarimu babo, babagora kubatandukanya.
Nyuma ya “Nyuzura”, aba bahanzi bafite gahunda yo gukomeza gukora ibindi bihangano, gutegura album yabo ya mbere no gukora ibitaramo, bakomeza gukoresha impano yabo mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’icyizere muri Kristo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’ABA BAKOBWA