Itorero rya Baptist ryo muri Tennessee ryafunze urubuga rwaryo (website) nyuma y’uko hatangajwe amashusho y’umushumba waryo avuga ko "hari igihe urugomo ruba rukenewe," ubwo yavugaga ku mushinga wa guverinoma wa Trump ugamije gukurikirana ikoreshwa ry’imisoro.
Dr. Steve Caudle, umushumba mukuru w’itorero Greater Second Missionary Baptist Church (GSMBC) ryo muri Chattanooga, yavugiye mu nyigisho ye yo ku Cyumweru ko Departement of Government Efficiency (DOGE), ishami rishya rya guverinoma, ryashoboraga kuba uburyo bwo "kwiba amakuru y’abantu ku giti cyabo ndetse n’amafaranga yabo y’ubwiteganyirize." Yongeyeho ko ibi bisa n’ibikorwa bya "Sekibi."
Mu butumwa bwari bufite umutwe ugira uti “Ubwami bw’Urugomo”, Caudle yavuze ati: "Nsenga Imana ngo amahoro yayo atsinde kandi atsinde imidugararo iri gufata igihugu cyacu. Ndagira ngo mbabwire, bavandimwe, nta muntu ukunda urugomo, ariko hari igihe urugomo rukenewe."
Yunzemo ati: "Iyo Elon Musk yinjiye mu bubiko bw’imari bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagerageza kwiba amakuru yanyu n’amafaranga yanyu y’ubwiteganyirize, hashobora kubaho urugomo."
Caudle yasabye Abakristo kutagira ubwoba bwo guhangana, avuga ko rimwe na rimwe "Sekibi ikora ibintu bibi ku buryo nta yandi mahitamo asigara uretse kwirwanaho, kurwana no kumurwanya."
Amashusho y’iyi nyigisho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho Elon Musk ubwe yayasangije akarenzaho amagambo agira ati: "Batinya ko ruswa yabo izagaragara."
Musk yakomeje avuga ko amagambo ya Caudle ari ikimenyetso cy’uko "Agerageza guhisha ko arya ruswa cyane."
Weston Wamp, Meya wa Hamilton County aho itorero rya Caudle rikorera, yamaganye amagambo y’uyu mukozi w’Imana, avuga ko ari "amagambo yuzuyemo urwango." Yanamusabye kwegura ku mwanya yari afite muri komisiyo y’akarere ishinzwe igenamigambi.
Nyuma y’uku kunengwa, urubuga rw’itorero GSMBC rwahise rusibwa, rutangaza ubutumwa bugira buti: "Turi mu bikorwa byo kuvugurura urubuga rwacu."
Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru WTVC Chattanooga, Caudle yavuze ko adateganya gusaba imbabazi, kandi ahakana ko yaba yarahamagariraga urugomo kuri Elon Musk. "Sinigeze nsaba ko habaho urugomo kuri Elon Musk, kandi arabizi ko ibyo avuga ari propagande," - Caudle
Yakomeje avuga ko inyigisho ye yari ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya, atari kuri politiki y’iki gihe.
"Navugaga ku murongo wo mu Ivanjili ya Matayo 11:12 aho Yesu ubwe yavuze ati: ‘Kuva mu minsi ya Yohana Umubatiza kugeza ubu, ubwami bw’ijuru bukorerwa urugomo, kandi abagira imbaraga ni bo babutwara ku ngufu.’"
Caudle yahamagariye abayoboke be gukomeza kwizera, avuga ko urugamba rwa gikristo ari urw’intambara ikomeye mu buryo bw’umwuka.
"Ubwami bw’Imana ni ahantu h’intambara. Ni aho imbaraga za Sekibi zihura n’ingabo zo mu ijuru mu ntambara y’umwuka, natwe tukabamo. Iyo ntambara igira ingaruka kuri buri gice cy’ubuzima bwacu; ku mubiri wacu, ku bwenge bwacu, no ku mahoro yacu."
Yasoje yemeza ko nubwo ibihe bikomeye, Abakristo bagomba kuguma mu rugamba kuko “Yesu ari intwaro yacu kandi azaturwanirira intambara zacu.”
Dr. Steve Caudle, umushumba mukuru w’itorero Greater Second Missionary Baptist Church (GSMBC) ryo muri Chattanooga