Abakristo batandukanye bitabiriye igiterane mpuzamahanga cy’amasengesho n’ivugabutumwa “Injira mu gihe cyawe – Edition 5”, aho bagize umugisha wo guhembuka binyuze mu nyigisho bagejejweho na Prophet Ernest Nyirindekwe.
Ni igiterane cyateguwe na Elayono USA. Cyatangiriye i Portland muri Leta ya Maine, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Ukwakira 2026. Cyayobowe na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi.
Iki giterane cy’iminsi itatu cyari kiri kubera muri DoubleTree by Hilton Hotel, iherereye kuri 363 Maine Mall Road, Portland, kikaba cyari giteganyijwe kurangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.
Abaratabashije kugera aho kibera bashobora kugikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga, binyuze kuri Zoom no ku muyoboro wa YouTube wa Prophet Ernest Nyirindekwe, kuko ubu byose byamaze gushyirwaho.
Mu gihe cy’iki giterane, abacyitabiriye bifatanyije mu masengesho, kuramya no guhimbaza Imana, kumva inyigisho zo muri Bibiliya no gusengera ibibazo bitandukanye bahura na byo.
Hari abagaragaje ko bahembutse mu buryo bw’umwuka no gukomezwa n’amasengesho, mu gihe ubuhamya bw’ibyo banyuzemo bwatangwaga n’ababigizemo uruhare na bwo bwakoze ku mitima ya benshi.
Prophet Ernest Nyirindekwe yavuze ko inyigisho z’iki giterane zibandaga ku gufasha abantu gusobanukirwa ibihe barimo, kumenya inzitizi zibabuza gutera imbere no gusobanukirwa impamvu batangira imishinga ariko ntibayirangize.
Yagize ati: “Ese urashaka kwinjira mu gihe cyawe? Ese urashaka kumenya inzitizi? Ese urashaka kumenya impamvu utangira imishinga ariko ntuyirangize, urashaka kumenya impamvu utangira ibintu byinshi ukabura na kimwe urangiza?”
Muri iki giterane, Prophet Ernest Nyirindekwe yari ari kumwe n’abaramyi n’abacuranzi barimo Willy Uwizeye, Aimé Frank na Zacharie Mugunga uzwi nka Nzungu Pianist. Willy Uwizeye, ukomoka mu Burundi akaba atuye muri Amerika, azwi mu ndirimbo zirimo “Uri Mwiza Yesu”, “Ni Wewe Bwana” na “Turafise Imana”.
Aimé Frank azwi mu ndirimbo “Ubuhamya bw’Ejo” na “Umugisha”, mu gihe Nzungu Pianist azwi mu gucuranga piano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho akunze kugaragara mu bikorwa afatanyije n’umugore we Nyasafari Nyahumure, uzwi nka Fari.
Igiterane “Injira mu Gihe Cyawe – Edition 5” kirasoza uyu munsi ku wa 25 Ukwakira 2026, kandi abifuza kwifatanya n’abari i Portland bashobora kugikurikirana kuri Zoom no ku muyoboro wa YouTube wa Prophet Ernest Nyirindekwe, bakurikije amakuru atangwa n’abagiteguye.
Muri Maine habereye igiteane gikomeye Injira mu Gihe Cyawe cyayobowe na Rv. Prophet Ernest NYIRINDEKWE
Ifatanye mu giterane wibereye iwawe