× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bagiye kugaruka baririmba ’Intare’ nyuma y’uko “Ibanga” igeze kuri miliyoni

Category: Artists  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bagiye kugaruka baririmba 'Intare' nyuma y'uko “Ibanga” igeze kuri miliyoni

Abahanzikazi Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana bakomeje kwagura umuziki wabo, aho batangaje ko bagiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya bise “Intare”, igamije kwamamaza ububasha n’intsinzi bya Yesu Kristo.

Mu butumwa batangaje ku mbuga nkoranyambaga, bagize bati: “Nyuma y’igihe mudukumbuye, indirimbo yacu nshya yitwa ‘Intare’ irabageraho vuba.

Turifuza guhamya ububasha, ubwami n’intsinzi bya Yesu Kristo, no guhamagarira buri wese kumwizera no kumuhimbaza. Yesu Kristo, Intare yo mu Muryango wa Yuda, yaranesheje! Ibyahishuwe 5:5”

Mu gihe “Ibanga” ikomeje gukurura abayireba, Alicia na Germaine batangaje ko bafite indi ndirimbo nshya yitwa “Intare”, bagaragaza ko izagera ku bakunzi babo vuba.

Mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: “Shalom, beloved! Nyuma y’igihe mudukumbuye, indirimbo yacu nshya yitwa ‘Intare’ irabageraho vuba.”

Alicia na Germaine ni abakobwa bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamamaye mu bihangano byabo bimaze kumenyekana harimo “Uriyo”, “Rugaba”, “Urufatiro”, “Ndahiriwe”, “Ibendera”, “Ihumure”, “Wa Mugabo” na “Ibanga” iheruka.

“Ibanga” yasohotse ku wa 8 Nyakanga 2026, ishyirwa kuri YouTube y’aba bahanzikazi izwi nka Alicia and Germaine.

Ku wa 27 Ukwakira 2026, yari imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni, bivuze ko mu gihe cy’amezi atatu n’ibyumweru bike yari imaze kurenga miliyoni y’abayirebye.

Iyi ni yo ndirimbo yabo ya kabiri yari igeze kuri uru rwego, nyuma ya “Uriyo”, yari imaze kurenga miliyoni 1.2 z’abayirebye.

Ubu abakunzi babo bategereje kumva ubutumwa bazanye mu yitwa “Intare”, indirimbo nshya bateguje nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu batabagezaho igihangano gishya.

Alicia na Germaine bagiye kugaruka baririmba ’Intare’ nyuma y’uko “Ibanga” igeze kuri miliyoni kuri Youtube

Mu gihe Intare itararekurwa, waba wumva Ibanga bahishe muri iyi ndirimbo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.