Alice Zahabu yatangiye urugendo rushya nk’umuhanzi wigenga afite intego yo kugeza ibihangano bye ku bantu bo hirya no hino ku isi, ariko by’umwihariko akifuza ko ubutumwa bubirimo bwagera ku mitima y’ababumva bukagira icyo buhindura mu buzima bwabo.
Alice Zahabu yinjiye ku mugaragaro mu muziki nk’umuhanzi wigenga ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nasema Asante” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ivuga ku gushimira Imana ku bw’ibyiza yamukoreye no ku byo yakomeje kumukorera mu buzima bwe.
Avuga ko nubwo ari ubwa mbere atangiye umuziki ku giti cye, amaze imyaka myinshi aririmba muri korali, akaba yari asanzwe yandika kandi ahimba indirimbo. Avuga ko impano ye yo guhimba no kwandika indirimbo yayimenye nyuma y’igihe yamaze mu masengesho.
Ati: “Abantu dufite impano zihishe muri twe tutazi! Namenye impano yanjye ubwo nari mu gihe cy’amasengesho, Imana impishurira ko mfite impano yo kwandika no guhimba indirimbo no kuramya.”
Kuva ubwo, Alice yatangiye gukusanya no gutunganya zimwe mu ndirimbo yari amaze igihe yaranditse, kugeza ubwo afashe umwanzuro wo gutangirana na “Nasema Asante” nk’indirimbo imwinjiza ku mugaragaro mu muziki wigenga.
Ashaka ko umuziki we urenga imipaka
Alice Zahabu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Indiana, akaba asengera muri City View Church i Avon.
Avuga ko intego ye atari ukureba umuziki nk’uburyo bwo kumenyekana gusa, ahubwo ko ashaka kuwukoresha nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi.
Mu myaka itanu iri imbere, afite icyifuzo cyo kubona ibihangano bye bigera ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, cyane cyane zigahindura imitima y’abazumva.
Ati: “Ndifuza ko ubutumwa buri mu ndirimbo zanjye bugera ku isi hose, ariko cyane cyane zihindure imitima y’abantu.”
Ibi bisobanuye ko Alice ashaka ko umuziki we utarangirira ku kuba abantu bawumva cyangwa bakawishimira gusa, ahubwo ko uba uburyo bwo kubafasha gutekereza, kwegera Imana, gukomera mu kwizera no kugira impinduka nziza mu buzima bwabo.
Abahanga mu muziki, bavuga ko indirimbo zishobora kugera ku bantu benshi binyuze mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, YouTube ndetse no gukorana n’abandi bahanzi n’abatunganya umuziki bo mu bihugu bitandukanye.
Iyo ubutumwa bukomeye buhujwe n’umuziki mwiza, amashusho akurura cyangwa aryoheye ijisho ku mbuga zitandukanye, bishobora gufasha ibihangano kugera kure y’aho umuhanzi abarizwa.
Alice Zahabu yavuze birambuye ku ndirimbo ye ya mbere
Alice yabwiye Paradise ko “Nasema Asante” yayanditse mu gihe yari ari mu masengesho, ubwo yatekerezaga ku byiza bitandukanye Imana yamukoreye. Icyo gihe Imana yamuhishuriye ko afite impano yo guhanga indirimbo no kuririmba.
Iyi ndirimbo ye ya mbere yubakiye ku gushimira Imana, ikaba ari yo yahisemo nk’intangiriro y’urugendo rwe rushya. Ku bwe, yashakaga ko indirimbo ye ya mbere iba ubutumwa bw’ishimwe, aho gutangirana n’ikindi gitekerezo.
“Nasema Asante” inagaragaza icyerekezo Alice ashaka guha umuziki we: gukora ibihangano bifite ubutumwa bushobora gufasha abantu kongera gutekereza ku mubano wabo n’Imana.
Mu bahanzi bagize uruhare mu rugendo rwe rwa gikirisitu, Alice avuga ko akunda abahanzi baramya Imana babikuye ku mutima, ariko Ben na Chance bo bamubereye umwihariko.
Avuga ko indirimbo yabo “Urupfu Rubabaje” yamugizeho uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwegera Imana no gukomeza mu gakiza.
Ati: “Ben na Chance ni bo bambereye umugisha kubera indirimbo yabo yitwa ‘Urupfu Rubabaje’, ni yo yatumye ninjira mu gakiza cyane!”
Kuri Alice, ibi ni urugero rw’uko indirimbo ishobora kurenga imyidagaduro, ikagera ku muntu ku giti cye kandi ikagira uruhare mu guhindura imitekerereze n’imibereho ye.
Alice Zahabu ni umubyeyi wubatse, akaba atuye muri Amerika. Yasobanuye ko izina “Zahabu” yarikomoye ku muryango we, cyane cyane ku ruhande rwa sekuru.
Avuga ko mu muryango wa sekuru hari higanje abahungu benshi, maze we akaba umwe mu bakobwa b’imfura mu buzukuru.
Kubera ko bamubonaga nk’umwana wihariye kandi w’agaciro, bamwise “Zahabu”, izina rifite igisobanuro cy’ikintu cy’agaciro kandi kitaboneka ahantu hose.
Ati: “Kwa sogokuru, hari higanje abahungu benshi rero naje ndi mu mfura z’abakobwa, ari bo buzukuru. Babonaga nsa na zahabu kandi izahabu biragoye kuyibona.”
Alice Zahabu; amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NASEMA ASANTE" YA ALICE ZAHABU