× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akamwenyu ni kose kuri Moses Bliss watumiwe n’abarimo Bishop Masengo mu gitaramo i Kigali

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Akamwenyu ni kose kuri Moses Bliss watumiwe n'abarimo Bishop Masengo mu gitaramo i Kigali

Muri BK Arena i Kigali ku wa 17 n’uwa 18 Ukwakira 2026, Umuramyi Moses Bliss wo muri Nigeria azaba ari muri Rwanda Revival Conference Season III, igiterane mpuzamahanga cy’ububyutse

Kuri iyi nshuro, Moses Bliss agiye guhura n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yo gutumirwa muri iki giterane cyateguwe na Phaneroo Ministries International ku bufatanye na CityLight Foursquare Church of Rwanda.

Rwanda Revival Conference Season III izayoborwa n’abarimo Apostle Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International ndetse na Bishop Prof. Fidèle Masengo uyobora CityLight Foursquare Church of Rwanda.

Imiryango ya BK Arena biteganyijwe ko izafungurwa saa 10:00 za mu gitondo, kandi kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu. Abifuza kuzitabira basabwa kwiyandikisha mbere banyuze ku rubuga rwemewe rwa Rwanda Revival Conference.

Moses Bliss ni umwe mu baramyi b’Abanyanijeriya bamaze kugira izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Izina rye ryamenyekanye cyane nyuma y’indirimbo “Too Faithful” yasohoye mu 2019, indirimbo yamufashije kugera ku bakunzi benshi muri Afurika no hanze yayo.

Ariko muri Rwanda Revival Conference Season III, icy’ingenzi si amateka maremare ya Moses Bliss, ahubwo ni umwanya agiye kugira wo guhura n’Abanyarwanda no gufatanya na bo mu kuramya no guhimbaza Imana muri BK Arena.

Ku wa 17 n’uwa 18 Ukwakira 2026, BK Arena izakira iki giterane cy’ububyutse, aho Moses Bliss azaba ari mu bazatanga umusanzu mu muziki wo kuramya, mu gihe Apostle Grace Lubega, Bishop Prof. Fidèle Masengo n’abandi bazaba bafite uruhare mu gutanga ubutumwa bw’iki gikorwa.

Kuba Moses Bliss azagaragara muri iki giterane ni kimwe mu bintu biri gutuma abakunzi b’umuziki wa Gospel barushaho kugitegerezanya amatsiko, cyane ko uyu muramyi amaze kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe mu bice bitandukanye by’isi.

Nta muntu uhejwe, uko yaba angana kose, aho yaba asengera hose, n’aho yaba aturuka hose, cyane ko kwinjira bizaba ari ubuntu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

indirimbonshya

Cyanditswe na:   »   Kuwa 11/10/2026 06:32