ADEPR-SGEEM, Paruwase Gatenga, yateguye igiterane gikomeye cyiswe “Afite Imbaraga” Live Concert.
Iki giterane kizabera mu muryango mugari wa ADEPR-SGEEM kuva ku wa 25 Werurwe kugeza ku wa 30 Werurwe 2025. Cyateguwe na Goshen Choir, kikazaba cyihariye mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo no mu Ijambo ry’Imana.
Gifite insanganyamatsiko igira iti: Afite Imbaraga, ishingiye kuri Yesaya 40:26, hamenyekanishwa ubushobozi bw’Imana n’imbaraga zayo zihoraho mu buzima bw’abayizera.
Uko gahunda izagenda:
🔹 Ku wa 25 Werurwe: Umugoroba wo kuramya uzaba wahuje Worship Team Oasis ya Kabagali, Benaya Worship ya SGEEM na Goshen Choir.
🔹 Ku wa 26 Werurwe: Urumuri Choir ya Rukurazo, Hermon Choir ya SGEEM na Goshen Choir bazafatanya guhimbaza.
🔹 Ku wa 27 Werurwe: Rubonobono Choir, Impanda Choir ya SGEEM na Goshen Choir bazaririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.
🔹 Ku wa 28 Werurwe: Chorale Gibioni ya ADEPR Murambi, Naioth Choir ya SGEEM na Goshen Choir bazafatanya gushima Imana.
🔹 Ku wa 29 Werurwe: Bethel Choir ya Rubavu izifatanya na Goshen Choir mu bihe bidasanzwe byo kuramya Imana.
🔹 Ku wa 30 Werurwe: Hazasozwa igiterane mu buryo budasanzwe, hashimwa Imana ku byo yakoze.
Iki giterane kizaba umwanya mwiza wo kuramya no kwishimira ibitangaza by’Imana, kandi kizagaragaramo abavugabutumwa batandukanye bazageza Ijambo ry’Imana ku bitabiriye.
Ntuzacikwe! Iminsi itandatu yo guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera kwawe muri Kristo.