Indirimbo nshya “Agapapuro” ya Inkurunziza Family Choir iri mu zikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana, aho benshi bagaragaza ko ubutumwa buyikubiyemo bwabakoze ku mutima.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 30 Ukwakira 2026, ikaba ari iya kane kuri Album ya 10 y’iyi korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi rya Bibare i Kigali.
Inkurunziza Family Choir imaze imyaka myinshi ikora ivugabutumwa binyuze mu muziki, ikaba yitegura kwizihiza imyaka 30 imaze muri uwo murimo, dore ko yatangiye urugendo rwayo mu 1999.
Mu butumwa bwayo, “Agapapuro” itanga isomo ku rugendo rw’ubuzima, igaruka ku buryo isi n’ibiyiberamo bishobora kugira ingaruka ku muntu, imwibutsa akamaro ko gusuzuma amahitamo ye no kwemera kuyoborwa n’Imana.
Ibitekerezo by’abakunzi bayo kuri YouTube bigaragaza uburyo iyi ndirimbo yabakoze ku mutima. Umwe yagize ati: “Umuntu wakunze iyi ndirimbo nkange akiyumvamo abigaragaze.” Undi witwa Manzi Elvin yavuze ko iyi ndirimbo yamwibukije abantu bari baramurenganyije, ariko ko yahisemo kubababarira nyuma yo kuyumva.
Yagize ati: “Unyibukije abanyandurije agapapuro byari byaranze kubabarira, ariko uhereye ubu ndababariye rwose.”
Abandi bagaragaje ko bishimiye ubutumwa, injyana n’imiririmbire yayo. Hari uwavuze ko ari “indirimbo y’umwaka”, mu gihe abandi bashimiye Jackson n’abandi bagize uruhare mu kuyitunganya, basaba Imana gukomeza kubongerera impano.
Inkurunziza Family Choir imaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo “Tuzamuye Icyubahiro” imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni 6,9 kuri YouTube na “Yari Muto” imaze kurenga miliyoni 4,9. Kugeza ubu, umuyoboro wayo wa YouTube ufite abawukurikirana basaga ibihumbi 137.
Mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 30 mu 2027, iyi korali irateganya ibitaramo, imishinga mishya y’ivugabutumwa no gukomeza gusohora indirimbo, harimo no kongera kwibutsa abakunzi bayo zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu myaka yashize.
“Agapapuro” ni imwe mu ndirimbo zikomeje uru rugendo, kandi ibitekerezo by’abayumvise bigaragaza ko ubutumwa bwayo bwo kubabarira, gusuzuma ubuzima no kuyoborwa n’Imana bwageze ku mutima ya benshi.
REBA IYI NDIRIMBO KURI YOUTUBE, WUMVE UKO IYI KORALI YASOBANUYE ICYO BITA IMBABAZI