× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo barenga miliyoni 500 ku isi bafite imbogamizi zo kubona Bibiliya

Category: Bible  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abakristo barenga miliyoni 500 ku isi bafite imbogamizi zo kubona Bibiliya

Raporo yasohotse mu Kwakira 2026 igaragaza ko Abakristo barenga miliyoni 500 ku isi bahura n’imbogamizi zibabuza kubona Bibiliya, bitewe n’amategeko ayibuzanya mu bihugu bimwe, ibitotezo bishingiye ku myemerere, ubukene n’ibura ry’ibikorwa remezo.

Raporo ya 2026 Bible Access List yasuzumye ibihugu 106, igaragaza ko Afghanistan, Yemen, Somalia, Koreya ya Ruguru, Eritrea na Mauritania biri mu bihugu Bibiliya ibonekamo bigoranye cyane kubera ko ibi bihugu ubwabyo biyirwanya.

Iyi raporo inagaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Nigeria n’Ubuhinde bifite icyuho kirenga Bibiliya miliyoni 10 kuri buri gihugu.

U Rwanda na rwo ruri mu bihugu bifite icyuho mu kubona Bibiliya, aho raporo igaragaza ko hakenewe hagati ya miliyoni eshatu na miriyoni eshanu za Bibiliya.

Ibi ntibivuze ko kuyisoma bibujijwe mu Rwanda, ahubwo bishobora guterwa n’ubukene n’izindi mbogamizi zituma abantu batayibona.

Wybo Nicolai, umwe mu batangije umushinga wa Bible Access List, yavuze ko kuba Bibiliya iboneka kuri murandasi bidahagije, kuko hari abantu badafite umurongo wa murandasi cyangwa batinya ingaruka zo kuyisoma.

Abateguye iyi raporo basaba amatorero n’imiryango ikwirakwiza Bibiliya kongera imbaraga mu kuyigeza ku bantu bayikeneye, cyane cyane mu bice kuyigezamo bigoranye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.